Kirehe FC yasabwe kwishyura abakinnyi bitarenze tariki 20 Mutarama 2021

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Kirehe FC bwasabwe kuba bwamaze kwishyura abakinnyi n’abandi bakozi bayikoreye bitarenze tariki 20 Mutarama 2021.

Abahoze bakinira Kirehe FC bashimishijwe n'icyemezo cya Guverineri Mufulukye Fred
Abahoze bakinira Kirehe FC bashimishijwe n’icyemezo cya Guverineri Mufulukye Fred

Ikibazo cy’abakinnyi n’abatoza bakoreye ikipe ya Kirehe FC kimaze iminsi cyumvikana mu itangazamakuru mu Rwanda. Abakinnyi n’abandi bakoze barishyuza iyi kipe Miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo kwandikirwa n’abari abakozi bayo ikabihakana, ikababwira ko itabazi ko nta maseserano bigeze bagirana, Kirehe FC yatumijwe na FERWAFA kugira ngo icyemure ikibazo ariko ntiyagikemura.

Kigali Today yifuje kumenya niba ibaruwa aba bakinnyi bandikiye Guverineri yaramugezeho iganira na Munyeshyaka Gilbert bakunda kwita Lukaku ayemerera ko Guverineri yategetse Kirehe FC kubishyura mu gihe gito. Yagize ati "Amaze kubona ibaruwa namwoherereje kuri email, Guverineri yatumijeho Umuvunyi w’Intara, Umuyobozi wa Kirehe FC ndetse na Division manager w’Akarere ka Kirehe ndetse nanjye uhagarariye abandi. Umwanzuro wavuyemo muri icyo kiganiro cyabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, ni uko ubuyobozi bwa Kirehe FC bwemeye ko bitarenze tariki 20 Mutarama 2021 bugomba kuba bwamaze gukemura ikibazo cyacu."

Nyuma y’igihe kitari gito aba bakinnyi basiragira, ubuyobozi bwa Kirehe FC bwatangiye kubasaba ibimenyetso bigaragaza ko bari abakinnyi bayo. Nk’uko ubahagarariye yakomeje abivuga, ati "Twatangiye gukusanya ibimenyetso bigaragaza ko twari abakinnyi ba Kirehe FC, bigaragazwa n’amasezerano y’akazi ndetse n’ibindi bitandukanye kandi turashima Guverineri Mufulukye Fred ukomeje gukurikirana ikibazo cyacu."

Kirehe FC yamanutse mu cyiciro cya Kabiri mu mwaka wa 2019 aho abakinnyi n’abatoza bayitozaga yanze kubishyura igahakana ivuga ko itabazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka