Kirasa Alain watozaga Kiyovu Sports yamaze kwerekeza muri Rayon Sports

Umutoza Kirasa Alain wari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, yamaze gusinyira nk’umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports

Nyuma yo kugeza Kiyovu Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, ndetse n’umwanya wa gatanu muri Shampiyona, umutoza Alain Kirasa yamaze kuba umutoza wa Rayon Sports wungirije.

Uyu mutoza wahoze yungirije Cassa Mbungo Andre, akaza gusigara ari umutoza mukuru nyuma yo gusezera kwa Cassa, biteganyijwe ko agomba kungiriza Robertinho ugera mu Rwanda muri iri joro, ndetse

Kirasa Alain (wa kabiri iburyo), yamaze gusinya mu ikipe ya Rayon Sports
Kirasa Alain (wa kabiri iburyo), yamaze gusinya mu ikipe ya Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo kuri uyu wa mbere iyobowe na Mwiseneza Djamal, iri kwitegura imikino ya CAF Champions League aho izaba ikina na Al Hilal Omdurman yo muri Sudani.

National Football League 2019/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabashimira ukuntumutugezaho amakuru mez ya sport

Imanishimwe Gad Mavubi yanditse ku itariki ya: 25-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka