Kicukiro: Irushanwa ry’urubyiruko mu mupira w’amaguru ryasubukuwe

Mu mpera z’icyumweru gishize mu Karere ka Kiciro, hatangijwe irushanwa ry’umupira w’amaguru riswe ‘Kicukiro Youth Patriotism Cup 2022’, rikaba ryasubukuwe nyuma y’imyaka ibiri ritaba kubera icyorezo cya Covid-19, iyi ikaba ari inshuro ya 4 yaryo.

Aha ikipe y'Umurenge wa Nyarugunya yari igiye kwesurana n'iya Masaka
Aha ikipe y’Umurenge wa Nyarugunya yari igiye kwesurana n’iya Masaka

Iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2019, ryatangirijwe ku mugaragaro mu Murenge wa Masaka, aho ikipe ya Nyarugunga yatsinze Masaka kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya 0-0.

Uyu mukino watangijwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi ari kumwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, Mutsinzi Musa n’abandi bayobozi batandukanye.

Uko bisanzwe buri uko iri rushanwa ritegurwa riba rifite insanganyamatsiko, aho iy’uyu mwaka igira iti “Urubyiruko ku isonga mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, n’iterambere rizira ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu.”

Nyarugunga yatsinze Masaka kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya 0-0
Nyarugunga yatsinze Masaka kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya 0-0

Mutsinzi avuga ko ubusanzwe intego ya mbere y’iri rushanwa ari ukuzamura ubuzima mu buryo bw’imyidagaduro na siporo cyane cyane umupira w’amaguru mu rubyiruko, ndetse rikaba rinagamije ubukangurambaga ku bikorwa bitandukanye, cyane cyane ibibazo byugarije urubyiruko muri Kicukiro ndetse no kubakangurira babereka amahirwe bafite n’uburyo bayabyaza umusaro no kwikingiza byuzuye icyorezo cya Covid 19.

Muri iyi gahunda hakozwe ubukangurambaga ku bintu bitandukanye birimo ubwisungane mu kwivuza, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kwigisha urubyiruko kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe no kurwanya inda ziterwa abangavu.

Abayobozi batangiza umukino
Abayobozi batangiza umukino

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi nyuma yo gutangiza iryo rushanwa ku mugaragaro, yashimangiye ko iki ari igikorwa cyiza kuko gifasha urubyiruko gukora siporo bakagira ubuzima bwiza, ariko bakananyuzamo ubutumwa butandukanye.

Ati “Urubyiruko rurasabwa kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe no kwirinda izindi ndwara kugira ngo ruzagire ubushobozi ariko runafite ubuzima buzira umuze. Si urubyiruko gusa, n’abakuru turabarasaba kwipimisha indwara zitandura, gufata inkingo zuzuye za Covid-19 b’ibindi.”

Mutsinzi avuga ko ibi bikorwa byatanze umusaruro ufatika aho yatanze urugero ko mu Murenge wa Masaka ubwo habaga imikino yo mu Tugari, bari bafite gahunda y’ubukangrambaga bise “Garuka wige”, abanyeshuri 84 bakaba barasubiye mu ishuri.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi asuhuza abakinnyi mbere y'umukino
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi asuhuza abakinnyi mbere y’umukino

Ati “Urwo ni urugero ruto ariko ugiye kureba ku rwego rw’Akarere hari ibikorwa bifatika tugenda tugeraho biciye muri iri rushanwa, dukora ubufamyumvire ku rubyiruko kugira ngo rurusheho gusobanukirwa gahunda zitandukanye, ndetse rubashe no kuzijyamo ari nako dutegura gahunda ziri mu myaka iri imbere, harimo amatora y’Abadepite muri 2023 n’ay’Umukuru w’Igihugu muri 2024.”

Irushanwa ry’uyu mwaka wa 2022 ryitabiriwe n’amakipe 10, akaba yarakinnye mu gukuranamo hagakomeza amakipe 5.

Muri gahunda y’umwaka utaha wa 2023, Mutsinzi avuga ko bafite intego yo kwagura irushanwa bakongeramo n’umukino wo Koga, ndetse ngo hazanagaragarmo icyiciro cy’abakobwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi

Dore uko imikino yagenze

Masaka 0-0 Nyarugunga (3-4)
Gahanga 1-1 Kagarama (3-4)
Gatenga 1-0 Kicukiro
Gikondo 0-1 Kigarama
Kanombe 2-2 Niboyi (3-1)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka