Kicukiro: Hatangijwe imikino ishishikariza urubyiruko gukunda igihugu

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ako karere, yatangije imikino y’umupira w’amaguru ihuza urubyiruko, hakanatangirwa ubutumwa bwo gukunda igihugu.

Umukino warangiye ku ntsinzi y'ikipe y'umurenge wa Gikondo kuri kimwe (2-1) cy'ingabo zigihugu zikorera muri Kicukiro na Gasabo
Umukino warangiye ku ntsinzi y’ikipe y’umurenge wa Gikondo kuri kimwe (2-1) cy’ingabo zigihugu zikorera muri Kicukiro na Gasabo

Iyo mikino yo guhatanira igikombe cyo gukunda igihugu ibaye ku nshuro ya gatatu, yatangijwe ku wa 11 Gicurasi ikazasozwa ku wa 25 Gicurasi 2019, ikazahuza amakipe 16 atandukanye arimo iy’ingabo zikorera muri ako karere, iy’abapolisi, amashuri yisumbuye, za kaminuza ndetse n’ay’urubyiruko mu mirenge igize ako karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne, avuga ko imikino ari umuyoboro mwiza wo gutambukirizamo ubutumwa bunyuranye bugenewe urubyiruko kuko ruyitabira.

Yagize ati “Imikino si ugukina gusa kuko iyi yo ari umwihariko. Urubyiruko turabakangurira kuzayitabira cyane kuko harimo ubutumwa butandukanye bujyanye no gukunda igihugu, bijyana no kurwanya ibiyobyabwenge n’indi mico mibi hanyuma abantu bagasabana, cyane ko siporo iba inakenewe mu buzima”.

Mwesigwa Robert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'igihugu y'urubyiruko
Mwesigwa Robert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko, Mwesigwa Robert, avuga ko guhuza abo bantu b’ingeri zitandukanye ari igikorwa cy’ingirakamaro ku gihugu.

Ati “Guhuriza hamwe urubyiruko rwaba ururi mu ngabo, mu gipolisi, mu mashuri yisumbuye, kaminuza n’abandi, ni igikorwa cy’ingirakamaro dushima. Ibi bituma bagendera mu murongo umwe w’indangagaciro z’igihugu cyacu kuko bahahererwa ubutumwa bwo kugikunda”.

Umukino wabimburiye iyindi ni uwahuje urubyiruko rwo mu Murenge wa Gikondo n’urwo mu ngabo za batayo ya 105 ikorera mu turere twa Kicukiro na Gasabo, ubera ku kibuga cya Mburabuturo.

Umwe mu rubyiruko witwa Uwimana Amani wari waje kureba uwo mukino, yavuze ko gukurikira ibiganiro ku biyobyabwenge ari ingenzi kuko ngo aho atuye bihari.

Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne, avuga ijambo ryo gutangiza iyo mikino
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne, avuga ijambo ryo gutangiza iyo mikino

Ati “Imikino iradufasha kuko duhura n’abandi tukaganira tukishima. Ubutumwa ku kurwanya biyobyabwenge rero ni ingenzi kuko tuzi ububi byabyo, bitwica mu mutwe bigatuma tudatekereza neza bityo ntitubashe kugera ku byo twifuza kuko ubwenge buba budakora uko bikwiye”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri Kicukiro, Niyitanga Irenée, yasabye urubyiruko kuzirikana ubutumwa ruzajya rukura ahabereye imikino.

Ati “Uru ni urubuga rwiza nkangurira urubyiruko kwitabira, tuganire, duhabwe inyigisho zitandukanye zidufitiye akamaro. Ndabasaba kandi kutazisiga hano, ubutumwa mubuzirikane cyane ko muri imbaraga zubaka, ibyo mubwirwa bive mu magambo bijye mu bikorwa bityo twiyubakire igihugu”.

Iyo gahunda y’imikino mu rubyiruko ifite insanganyamatsiko igira iti “Urubyiruko ku isonga ry’impinduka mu iterambere ry’igihugu”.

Umukino wabimburiye iyindi warangiye ikipe y’urubyiruko rw’umurenge wa Gikondo itsinze iy’ingabo ibitego 2 kuri 1.

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu zikorera muri Kicukiro
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu zikorera muri Kicukiro
Ikipe y'urubyiruko rw'Umurenge wa Gikondo
Ikipe y’urubyiruko rw’Umurenge wa Gikondo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka