Kévin Monnet-Paquet washoboraga gukinira Amavubi, azamara amezi atandatu hanze

Rutahizamu wa St Etienne yo mu Bufaransa Kévin Monnet-Paquet, yavunitse bizatuma amara amezi atandatu adakina umupira w’amaguru.

Ni rutahizamu ufite umubyeyi umwe w’umunyarwanda, akaba yari amaze iminsi atangaje ko ashobora kuzakinira Amavubi, ndetse n’ibiganiro byari byaratangiye byo kuba yakinira Amavubi.

Kévin Monnet-Paquet yavunikiye mu mukino wa Paris St Germain
Kévin Monnet-Paquet yavunikiye mu mukino wa Paris St Germain

Uyu rutahizamu yavunitse ivi mu mukino wahuzaga ikipe ye na Paris St Germain, aho banawutsinzwemo igitego 1-0 cyatsinzwe na Kylian Mbappé.

Kévin Monnet-Paquet w’imyaka 30 yemeye gukinira u Rwanda mu Gushyingo 2018, ubu akaba yari yitezwe kuba yakina umukino ugomba guhuza Amavubi na Côte d’Ivoire mu kwezi gutaha i Abidjan muri Côte d’Ivoire, mu gushakisha itike y’igikombe cy’Afurika

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko abantu baransetsa,ubwose uwo Rutahizamu nibwo bakimumenya?kuki Nina yiyumvamo ubunyarwanda atarukiniye afite 17yrs?ubuse kumyaka 30 azakina imikino ingahe?njye ndabona ntamusaruro tumutezemo kuki twamaze kwiyakira duheruka ibyishimo kubwa Jim Gatete.bashake Ababa bakiri bato?

John yanditse ku itariki ya: 19-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka