Kevin Monnet-Paquet ukinira Saint Etienne yateguye umushinga azakorera mu Rwanda

Umunyarwanda Kevin Monnet-Paquet ukinira ikipe ya Siant Etienne yo mu Bufaransa, aratangaza ko yiteguye gukjinira Amavubi ndetse akazanagira igikorwa akorera mu Rwanda

Rutahizamu w’ umunyarwanda Kevin Monnet-Paquet ukinira ikipe ya Saint Etienne yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, yagiranye ikiganiro kirambuye na Radio B&B FM Umwezi, avuga byinshi ku Rwanda, Amavubi ndetse n’ubuzima bwe muri rusange.

Kevin Monnet-Paquet yatangaje ko yabaye mu Rwanda hagati y’umwaka wa 1991 na 1993, kugeza ubu akaba yiteguye gukinira Amavubi igihe cyose yamuhamagara, dore ko yanagiye avugana n’abatoza mu bihe bitandukanye.

Nyuma y’igihe yari amaze yaravunitse avuga ko guhera mu mpera za Kamena 2020 yasubiye mu myitozo, ndetse amaze no gukina imikino ibiri mu ikipe nkuru ya mbere ndetse akaba afite n’undi mukino ku Cyumweru ubwo bazakina na Lorient.

Yavuganye n’abatoza bo mu Rwanda mu bihe bitandukanye

"Ni byo ni ukuri ko abatoza b’u Rwanda banyegereye kenshi, hari abatoza babiri banyegereye mu myaka myinshi ishize ariko mu by’ukuri wabonaga bidafite umurongo uhamye, muri 2018 mu kiganiro RMC Sport babimbajijeho"

"Ni inzozi zanjye gukinira ikipe y’igihugu, byaba ntako bisa kuri njye gukinira u Rwanda, mpaheruka muri 1993 byanezeza kuhagaruka, ikibazo nahise mvunika, byansaba gusubira mu bihe byanze byiza, ariko simbona impamvu bitazaba.

Muri iki kiganiro kandi yabajijwe niba yaba azi ko Amavubi agomba gusubukura imyitozo mu kwezi kwa 11 uyu mwaka, abuga ko abizi kandi igihe azaba ameze neza nta cyamubuza kuza gukinira Amavubi.

Ati "Mu by’ukuri narabikurikiranye, ndabizi ko amajonjora agiye kugaruka, ariko nkirutse imvune ebyiri zikomeye ni ba kuva ubwo kugeza icyo gihe nzaba niyumva nk’uwakina match zikurikiranye, ntacyambuza kuza igihe abatoza bankenera, ubuzima bugomba kuza imbere kuko nkirutse imvune ebyiri zikomeye."

Kevin Monnet-Paquet yavuze ko kandi Maman we ari umunyarwandakazi wahakuriye akanahashakira, ubu abenshi bo mu muryango we bari za Canada, ndetse n’abandi bari mu Rwanda n’ubwo atabazi cyane

Kevin Monnet Paquet ukinira Saint Etienne yiteguye gukinira Amavubi
Kevin Monnet Paquet ukinira Saint Etienne yiteguye gukinira Amavubi

Yavuze ko afite umushinga azakorera mu Rwanda nk’uko yigeze kubivuga mu mwaka wa 2013

"Ni byo narabivuze kandi ni ikintu nshaka gukora, mbifite mu mutwe wanjye, ndi umukinnyi wabigize umwuga ukomoka mu Rwanda, ntituri benshi nk’ibindi bihugu byo muri Afurika, ni ikintu nshaka kuzakorera abakiri bato, ni ikintu natekerejeho cyane bihagije Imana nimfasha bizabaho" Kevin Monnet-Paquet aganira na B&B FM

Kevin Monnet-Paquet w’imyaka 32, ategerejwe kuba yakinira ikipe y’igihugu Amavubi azasubukura imikino yo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun 2022, imikino izakinwa guhera mu kwezi kwa 11/2020, ndetse no guhatanira itike y’igikombe cy’is kizabera muri Qatar, imikino izatangira umwaka utaha wa 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuri 32 ans mbona ntacyo aje gufasha amavubi nukuri bamureka pee!

Vincent yanditse ku itariki ya: 28-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka