Keddy si umukinnyi warezwe na Kiyovu Sports ahubwo yaramushimuse - Ubuyobozi bwa APR FC

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buratangaza ko umukinnyi buherutse gusinyisha Nsanzimfura Keddy, atari umukinnyi wa Kiyovu Sports nk’uko iyi kipe ibivuga, ahubwo amasezerano agaragaza ko yarezwe na La Jeunesse kandi ari yo yamutanze muri Kiyovu Sports.

Nsanzimfura Keddy n'umutoza wa APR FC
Nsanzimfura Keddy n’umutoza wa APR FC

Ku cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2020, ni bwo ikipe ya APR FC yerekenye abakinnyi bashya. Mu bakinnyi bane berekanywe harimo umukinnyi Nsanzimfura Keddy.

Nyuma yo kwerekana uyu mukinnyi, ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bwagaragaje ko ikipe ya APR FC yakoze amakosa yo gusinyisha umukinnyi usanzwe ufite amasezerano nta biganiro bibaye hagati y’amakipe yombi.

Nk’uko byumvikanye mu itangazamakuru, umuyobozi wungirije wa Kiyovu ports, Ntarindwa Theodore, yavuze ko Keddy ari umukinnyi warerewe mu ikipe y’abato (Academy) ya Kiyovu Sports kuva afite imyaka 12, kandi afite amasezerano ya Kiyovu Sports.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ku wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020, umunyamabanga w’ikipe ya APR FC Rtd Lieutenant Sylvestre SEKARAMBA, yavuze ko baguze Nsanzimfura Keddy mu buryo bunyuze mu mucyo kuko nta masezerano afitanye na Kiyovu Sports.

Yagize ati “Ntabwo twamuguze muri Kiyovu Sports kuko twasanze ari umukinnyi uri free (udafite amasezerano), turumvikana. Dukurikije amasezerano bafite, ntabwo yerekana igihe umwana yasinyiye Kiyovu Sports, itariki yasinyiye n’igihe amasezerano azarangirira. Uyarebye uyu munsi, wabona ko azarangira mu 2025, uyarebye mu 2025 wabona ko azarangira mu 2030. Ubona ko ari umukinnyi wabo burundu.

Ikindi bamusinyishije atarageza imyaka 18, bamusinyisha imyaka itanu kandi amategeko ya FIFA na FERWAFA avuga ko atarenze imyaka itatu. Ni ibigaragaza ko aya masezerano adakurikije amategeko. Icya kabiri, bavuga ko ari umukinnyi bareze, ariko ntiyigeze aba umukinnyi wa Kiyovu, ni uwa La Jeunesse, baramwiyitirira”.

Ku bijyanye no kuba Kiyovu Sports yaba yarareze Keddy ,Kigali Today ifite amasezerano ikipe ya Kiyovu Sports yagiranye na La Jeunesse ikina mu cyiciro cya kabiri, ibaha umukinnyi Nsanzimfura Keddy tariki ya 25 Mutarama 2019.

Sekaramba avuga ko nta kintu APR yaganira na Kiyovu ahubwo ko APR yiteguye kuganira na La Jeunesse kugira ngo ihabwe indezo nk’ikipe yareze Nsanzimfura Keddy.

Yagize ati “Ni ho tubona biganisha, tuzaganira na La Jeunesse ubwo tumaze kubona amasezerano yayo kuko ni bo bafite uburenganzira ku mukinnyi kuruta Kiyovu Sports”.

Ku rundi ruhande, Kiyovu yemeza ko Nsanzimfura Keddy ari umukinnyi wayo mu gihe cy’imyaka itanu byibuze.

Nsanzimfura Keddy yerekanywe hamwe n’abandi bakinnyi barimo Bizimana Yannick waguzwe muri Rayon Sports , Ndayishimiye Dieudonne na Ruboneka Bosco bavuye muri As Muhanga.

APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino 2019-2020 ifite amanota 57, ikaba izasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Caf Champions League).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Keddy ni umukinnyi APR FC ahubwo izaganire n’a La jeunesse naho Kiyovu iribeshya.

Dominique yanditse ku itariki ya: 24-07-2020  →  Musubize

APR ukomereze aho!!!

kodo yanditse ku itariki ya: 22-07-2020  →  Musubize

Ahubwo APR niyo yamushimuse.Birababaje ko team yiyubashye ishimuta umukinnyi

Rutikanga yanditse ku itariki ya: 22-07-2020  →  Musubize

Yewe mureke amarangamutima ntawe Apr ishimuta niba kiyovu irimukuri izabona ibyigomba ariko nayo yigegukora kinyamwuga

Augustin yanditse ku itariki ya: 22-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka