Kayumba Soter arasaba abakiri bato gukunda ishuri bakabona gukina umupira

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi akaba n’umukinnyi wa Rayon Sports, Kayumba Sote,r avuga ko yakubitiwe ikipe ya Arsenal kubera kuyifana, akanakomoza ku itandikaniro hagati ya shampiyona y’u Rwanda na Kenya aho avuga ko gukina muri Kenya bisaba imbaraga.

Kayumba Soter ni umukinnyi wa Rayon Sports kuva 2019
Kayumba Soter ni umukinnyi wa Rayon Sports kuva 2019

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Kigali Today kuwa Kane tariki ya 23 Mata 2020, yagize ati “Gukina muri Kenya bigusaba imbaraga nyinshi kubera ko shampiyona yaho isaba gukoresha umubiri cyane. Mu Rwanda tugira abafana bitonda ni cyo nabashimira”.

Yasabye abakinnyi bakiri bato gukunda ishuri kuko umupira uwukina imyaka itarenze 15, kandi nyuma yayo akaba ari bwo uba utangiye ubuzima bwo kuba umugabo.

Ikiganiro Kigali Today yagiranye na myugariro na Kayumba Soter ukinira Rayon sports

Kigali Today: Ni iki uri gukora muri iki gihe cya guma mu rugo?

Kayumba Soter: Muri iki gihe cya guma mu rugo, ndi kubyuka, ngasimbuka umugozi, ngakora imyitozo ngororamubiri, nyuma yaho nkanywa icyayi, ngafasha umugore gukora isuku yo mu rugo, nimugoroba nkongera ngakora imyitozo.

Kigali Today: Ni irihe tandukaniro riri hagati yo kugira isabukuru wubatse, n’igihe wari ukiri umusore?

Kayumba Soter: Itandukaniro rihari uyu munsi nabonye imbuto y’urukundo rwanjye n’umugore wanjye ari we mwana twabyaye, urumva ni ibyishimo. Irindi tandukaniro ni amagambo umugore yambwiye nayigize, navuga ko bitandukanye n’igihe nari umusore.

Kayumba Soter yinjiye mu kipe y'igihugu mu mwaka wa 2011
Kayumba Soter yinjiye mu kipe y’igihugu mu mwaka wa 2011

Kigali Today: Nta gihe kinini umaze uvuye gukina muri Kenya. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’umupira wa Kenya n’u Rwanda?

Kayumba Soter: Itandukaniro si ririnini. Umupira wo muri Kenya usaba imbaraga nyinshi ndetse bakina imipira miremire. Mu Rwanda umupira usaba ubwenge bwinshi ndetse no guhererakanya cyane. Ikindi muri Kenya usanga ikipe yose yagutungura ikagutsinda, ariko mu Rwanda usanga ikipe nkuru yizeye amanota atatu ku makipe mato.

Kigali Today: Ese imyitozo ikoreshwa mu Rwanda yafasha umukinnyi uhakinira gukinira muri Kenya?

Kayumba Soter: Birashoboka cyane ariko imyitozo muri Kenya iba igihe kirerekire amasaha atatu cyangwa ane. Ikindi muri Kenya basabwa gukora gym cyane, kuko bakoresha imbaraga nyinshi. Hari igihe mukora kabiri cyangwa gatatu bitewe n’aho ikipe iherereye. Hari amakipe akoresha imyitozo yo mu kibuga, mugakora gym ndetse abaturiye inyanja bagakorera ku mucanga.

Kigali Today: Niiki cyakugoye ukigera muri Kenya?

Kayumba Soter: Nkigera muri Kenya nagowe no guhindura ikirere, ibiryo, igikomeye navuga ko nagowe no kumenya amazina y’abakinnyi, kuko kuganira mu kibuga ni ingenzi.

Kigali Today: Wakiniye amakipe abiri muri Kenya, Sofapaka na AFC Leopards. Ni irihe tandukaniro ry’amakipe yombi?

Kayumba Soter: Sofapaka ni ikipe itagira abafana benshi, bityo usanga igitutu kiba ari gike ikindi igihe twabaga twatsinze umukino bahitaga baduha agahimbazamusyi kacu, mu gihe muri AFC Leopards usanga haba igitutu cy’abafana ndetse nyuma y’umukino bisaba ko babanza kuza kubakoraho babasuhuza.

Ikindi kubera ko Leopards ari ikipe y’abafana, usanga akenshi amafaranga menshi ava ku kibuga bityo bigasaba gutegereza.

Kigali Today: Umukino wa Gormahia na AFC Leopards ufatwa gute muri Kenya?

Kayumba Soter: Iyi ni derby ikomeye cyane. Inshuro nyinshi nakinnye umukino baradutsinze, ariko abafana baba barakaye cyane, kuko hari igihe badutsindaga abafana bagakura intebe zo muri sitade bagatangira kuzitera mu kibuga, bigasaba ko umukino uhagarara. Navuga ko ni umukino urangwa n’uburakari bw’abafana ku mpande zombi.

Kigali Today: Ni iki wumva wakwishimira ukina muri Kenya?

Kayumba Soter: Navuga ko nishimira ko nageze muri AFC Leopards nkayizamura ku mwanya kuko nayisanze ku mwanya wa 18, nyigezemo nakoze uko nshoboye ngabanya ibitego twinjizwaga dusoza umwaka turi ku mwanya wa 10 muri shampiyona

Kigali Today: Kuki wahisemo Rayon Sports wirengangije andi makipe bivugwa ko yagushakaga?

Kayumba Soter: Navuga ko ibiganiro byanjye na Rayon Sports byatangiye nkiri muri Kenya, ikomeza kunyereka ko inshaka, muri icyo gihe hari andi makipe yamvugishaga ariko Rayon Sports ishyiramo ingufu zirenze.

Kigali Today: Umukino wa mbere muri Rayon Sports wagusigiye iki?

Kayumba Soter: Navuga ko umukino wa mbere nakinnye wabereye i Nyanza dukina na Mukura VS, byansigiye ideni rikomeye ry’abafana cyane nabonye badushigikiye numva ko ngomba gukora cyane nkabaha ibyishimo.

Kigali Today: Ni ryari winjiye mu ikipe y’igihugu?

Kayumba Soter: Ikipe y’igihugu nayinjiyemo mu mwaka wa 2011 nkina muri Etincelles. Icyo gihe twiteguraga CECAFA yabereye muri Tanzania. Icyo gihe narasigaye ariko niyemeza gukora cyane. Umukino wa mbere nawukinnye muri uwo mwaka ubwo habaga umukino wa gicuti wahuje abakinnyi b’Abanyarwanda n’abanyamahanga bakinaga mu Rwanda.

Kigali Today: Ni gute wahuje kwiga Kaminuza no gukina umupira?

Kayumba Soter: Navuga ko imyaka nize kaminuza byansabye imbaraga nyinshi no kubihuza cyane. Nakunze kwiga ariko nibuka ko umupira ari wo undihira ishuri. Nagize ikipe nziza yamfashije kwiga ariyo As Kigali. Nayibwiraga ko mfite ikizamini bakampa umwanya ariko navuga ko byansambye kwihangana cyane.

Kigali Today: Ubuzima bwo kwiga, urukundo n’umupira wabyitwayemo gute?

Kayumba Soter: Navuga ko nagize umukunzi mwiza ari nawe mugore wanjye uyu munsi. Namushimira ko yamfashije kubihuza byose nkiga, ngakina umupira ndetse anamfasha kwiga neza.

Kigali Today: Ni iyihe mirimo yo mu rugo ukunda gukora?

Kayumba Soter: Ahhhhh navuga ko gukora amasuku mbikunda cyane.

Kigali Today: Ni ayahe amakipe ufana?

Kayumba Soter: Nakuze nkunda Rayon Sports cyane niga mu mashuri abanza. Nkina muri AS Kigali narayikunze kuko mu myaka itandatu cyane byagorana ko wakorera ikipe igihe kinini ntuyikunde.

I Burayi mfana Arsenal na Real Madrid ariko iyo amakipe yombi ahuye mfana Arsenal.

Kigali Today: Ni iki wibuka cyakubayeho ukiri umwana kubera gukunda umupira kikakubabaza?

Kayumba Soter: Nakubitiwe Arsenal niga mu cyiciro rusange, aho nagiye kureba Arsenal na Barcelona ku mukino wa nyuma wa Champions league, icyo ngiye baranyirukanye mara icyumweru mu rugo nzana ababyeyi. Ndabyibuka ko byambabaje cyane, nibura iyo bankubita Arsenal yatsinze.

Kigali Today: Ni ryari watangiye gukina umupira? Wakiniye ayahe makipe?

Kayumba Soter: Natangiye gukina umupira niga muri College Inyemeramihigo hari muri 2008. 2009 nakiniye Stella Maris ubu yahindutse Vision Jeunesse. 2010 nerekeje muri Sec Academy, 2011 nakiniye Etincelles nyivamo nerekeza muri AS Kigali muri 2012.

As Kigali nayikiniye imyaka itandatu, 2018 nkinira Sofapaka yo muri Kenya nayivuyemo nerekeza muri AFC Leopards, 2019 kugeza ubu nkinira Rayon Sports.

Kigali Today: Amafaranga ya mbere wahembwe mu mupira arangana gute?

Kayumba Soter: Amafaranga ya mbere nahembwe ni ibihimbi ijana muri 2011 nkinira Etincelles.

Kigali Today: Dusoza ni iyihe nama wagira abakinnyi bato bakeneye gukina umupira?

Kayumba avuga ko muri Kenya bisaba gukinisha imbaraga nyinshi
Kayumba avuga ko muri Kenya bisaba gukinisha imbaraga nyinshi

Kayumba Soter: Inama nagira abana bakeneye gukina umupira, icya mbere bagomba gukunda ishuri kuko umupira uwukina imyaka 15 ukaba urashaje, kandi ari bwo urugendo rwo kuba umugabo rutangiye. Rero bisaba kwitanga kugira ngo ukine ubashe no kwiga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka