Kayiranga Baptiste yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore

Umutoza Kayiranga Baptiste wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports, yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagore

Inama ya Komite nyobozi ya Ferwafa yari iyobowe Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene yashyizeho abatoza b’ikipe y’igihugu y’abagore mu mupira w’amaguru iri kwitegura igikombe cya CECAFA.

Amavubi y'abagore agiye kongera kubaho mu mwaka wa 2016 ubwo yitabiraga CECAFA
Amavubi y’abagore agiye kongera kubaho mu mwaka wa 2016 ubwo yitabiraga CECAFA

Abatoza bashyizweho bazaba batoza iyi kipe

1. Kayiranga Jean Baptista (Umutoza mukuru)
2. Mbarushimana Shabani (Umutoza wungirije)
3. Umunyana Seraphina (Umutoza wungirije unashinzwe kongerera abakinnyi imbaraga)
4. Maniraguha Claude (Umutoza w’abanyezamu)
5. Kayishakire Hadidja (Team Manager)

Kayiranga Baptista (uri iburyo) hamwe na Habimana Sosthene ndetse na Seninga Innocent bose banyuze muri iyi kipe
Kayiranga Baptista (uri iburyo) hamwe na Habimana Sosthene ndetse na Seninga Innocent bose banyuze muri iyi kipe

Aba batoza bikaba biteganyijwe ko mu minsi ya vuba bazahamagara ikipe y’igihugu igomba kwitegura CECAFA y’abagore izabera mu Rwanda tariki 12 kugera 20/05/2018.

Biteganyijwe izitabirwa n’ibihugu umunani byo muri aka karere ari byo u Rwanda ruzayakira, Kenya, Uganda, Tanzania, Ethiopia, Sudan, Somalia na Djibouti, mu gihe Eritrea na Sudan y’Amajyepfo bitareneza ko bizitabira.

Grace Nyinawumuntu ntakiri umutoza w'iyi kipe
Grace Nyinawumuntu ntakiri umutoza w’iyi kipe

Hashyizweho n’akanama gashinzwe gutegura iri rushanwa

1. Mr. Habineza Emmanuel (Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA)
2. Mr. Ruhamiriza Eric (Umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri FerwafaF)
3. IP Ntakirutimana Diane (Umuyobozi ukuriye komisiyo y’umutekano muri FERWFA)
4. Mme. Mukangoboka Christine (Umuyobozi ushinzwe Football y’abagore muri FERWAFA )
5. Mr. Hakizimana Moussa (Umuyobozi ukuriye Komisiyo y’ubuvuzi muri FERWAFA )
6. Mr. Bugingo Emmanuel (Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC)
7. Mr. Munyanziza Gervais (Umuyobozi ushizwe amakipe y’igihugu muri MINISPOC)
8. Mme. Mukandanga Kelly (Umuyobozi wa Komisiyo y’iterambere ry’abagore muri FERWAFA )
9. Mr. Mugabe Bonnie (Umuyobozi ushizwe itangzamakuru akaba n’umuvugizi wa FERWAFA )
10. Mme. Uwimpuhwe Liliane (Umuyobozi ukuriye itegurwa ry’ibikorwa na Protocolel)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza cyane baptiste azayizamura ikipe yacu ahubwo uriya muyobozi wa ferwafa azabikora neza ndamwemeye.no muwa bagabo azagire ibyo ahinduro.

nkubito yanditse ku itariki ya: 10-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka