Kayiranga Baptista ni we ushobora gutoza umukino wo kwishyura wa El Hilal

Umutoza Kayiranga Baptista wigeze gutoza no gukinira ikipe ya Rayon Sports, ni we uhaba amahirwe yo gutoza Rayon Sports mu mukino wo kwishyura uzayihuza na El Hilal

Nyuma y’aho umutoza Robertinho atandukanye n’ikipe ya Rayon Sports, ikipe ya Rayon Sports ubu ir gushaka umutoza wo kuyifasha mu mikino iri imbere, by’umwihariko umukino wo kwishyura uzayihuza na El Hilal.

Kayiranga Baptista yatoranyijwe na Rayon Sports ngo azatoze umukino wo kwishyura
Kayiranga Baptista yatoranyijwe na Rayon Sports ngo azatoze umukino wo kwishyura

Amwe mu mazina yagiye garukwaho mu minsi yashize, gusa amakuru yizewe ni uko Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahurije kuri Kayiranga Baptista, ndetse banaganira n’uyu mutoza ku kuba yazabatoza umukino wo kwishyura, hakaba harebwa niba yazakomeza kuyitoza cyangwa akazahita ahabwa akazi k’umuyobozi wa Tekinike muri Rayon Sports.

Kayiranga Baptista na Mashami Vincent ni bo bari batekerejweho na Rayon Sports ku ikubitiro
Kayiranga Baptista na Mashami Vincent ni bo bari batekerejweho na Rayon Sports ku ikubitiro

Ubwo Kayiranga Baptista yaganiraga n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru nyuma y’umukino wa AS Kigali, yarai yatangaje ko nta cyamubuza kujya muri Rayon Sports kuko hari byinshi bimuhuza n’iyi kipe.

Yagize ati " Ni ikipe nabayemo nanatoje, Rayon Sports nta kintu dupfa ni ikipe yandeze kandi nagiriyemo ibihe byiza, ni yo kipe natwayemo ibikombe yonyine, n’abaturuka ku mpera z’isi baraza bakayitoza, ntabwo njyewe rero wayivukiyemo byambuza, kuko ni ibyifuzo by’abatoza bose si nanjye njyenyine cyane ko njye noneho hari n’ikindi kiduhuza."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka