Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or 2022

Ku wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2022, i Paris mu Bufaransa, rutahizamu uhakomoka Karim Benzema ukinira Real Madrid yo muri Espagne, yegukanye igihembo cya Ballon d’Or ya 2022.

Karim Benzema yegukanye Ballon d'Or 2022
Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or 2022

Karim Benzema w’imyaka 34 yegukanye iki gihembo, nyuma yo gutsinda abandi bakinnyi bari bahanganye mu gihe abamukurikiye ari Sadio Mane ukomoka muri Senegal ukinira Bayern Munich, wabaye uwa kabiri na Kevin De Bryune wa Manchester City wabaye uwa gatatu.

Mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, Karim Benzema yafashije Real Madrid gutwara igikombe cya shampiyona muri Espagne na UEFA Champions League. Ku giti cye uyu mugabo wanatowe nk’umukinnyi mwiza ku mugabane w’i Burayi muri uyu mwaka w’imikino, yagize uruhare mu bitego 59, atsinda ibitego 44 agatanga imipira 15 yavuyemo ibitego byose, yakoze mu mikino 46 yakinnye mu marushanwa yose.

Karim Benzema yabaye umukinnyi wa gatanu ukomoka mu Bufaransa utwaye Ballon d’Or kuva yatangira gutangwa mu 1956, nyuma ya Raymond Kopa, Michel Platini wayitwaye inshuro eshatu, Jean Pierre Papin ndetse na Zinedine Zidane uheruka kuyitwara mu 1998.

Benzema kandi abaye umukinnyi wa mbere w’Umufaransa utwaye iki gihembo cyari kimaze imyaka 24 nta mukinnyi ukomoka muri iki gihugu ugitwara, by’umwihariko akaba Umufaransa wa mbere utwaye Ballon d’Or mu kinyejana cya 21 kirenzeho imyaka 22.

Messi na Cristiano Ronaldo:

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bombi babitse Ballon d’Or incuro 13 uziteranyije (Messi afite 7 mu gihe Ronaldo afite 6), aba bombi ariko uyu mwaka ntabwo byabahiriye kuko nka Lionel Messi bwa mbere kuva mu 2005, we uyu mwaka yabuze no ku rutonde rw’abakinnyi batoranyijwemo uwegukana iki gihembo.

Cristiano Ronaldo ku rundi ruhande we yagaragaye mu bakinnyi bahataniraga Ballon d’Or 2022, ariko na we yasize yanditse amateka mabi kuko yabonye umwanya wa 20 ukaba ari umwanya mubi agize, kuva yatangira kugaragara bahatanira iki gihembo mu 2004 ariwo mwanya wa kure agize mu myaka 18, aho umubi yari yaragize ari uwa 12 mu 2004 agitangira.

Sadio Mane yahawe igihembo Socrates
Sadio Mane yahawe igihembo Socrates

Ibindi bihembo byatanzwe:

Igihembo kizwi nka Kopa Trophy gihabwa umukinnyi mwiza ukiri muto, icya 2022 cyegukanywe na Pablo Martin Paez Gavira uzi nka Gavi ukinira ikipe ya FC Barcelone, watsinze abakinnyi nka Eduardo Camavinga wa Real Madrid wabaye uwa kabiri, ndetse na Jamal Musiala wa Bayern Munich wabaye uwa gatatu.

Rutahizamu wa FC Barcelona Robert Lewandowski, ni we wahawe igihembo cya rutahizamu mwiza w’umwaka wa 2022.

Gavi yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza ukiri muto
Gavi yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza ukiri muto

Umunyezamu wa Real Madrid, Thibaut Courtois yahawe igihembo cy’umunyezamu w’umwaka wa 2022.

Sadio Mane yahawe igihembo gishya cyitwa Socrates Award, iki gihembo cyashyizweho mu rwego rwo guha icyubahiro umukinnyi Socrates ukomoka muri Brazil, wakiniye ikipe ya Corinthians ariko witabye Imana mu 2011 afite imyaka 57, kikaba gihabwa umuntu wakoze ibikorwa by’ubumuntu binyuze muri siporo.

Ikipe y’umwaka yabaye Manchester City yo mu Bwongereza.

Man City yabaye ikipe nziza y'umwaka
Man City yabaye ikipe nziza y’umwaka

Mu bari n’abategarugori, Alexia Putellas ukinira FC Barcelona ni we wegukanye Ballon d’Or mu 2022, yari iya kabiri yikurikiranya nyuma y’iya 2021.

Alexia Putellas yatwaye Ballon d'Or mu bagore
Alexia Putellas yatwaye Ballon d’Or mu bagore
Inshuro 11 nizo Karim Benzema yari amaze kwitabira
Inshuro 11 nizo Karim Benzema yari amaze kwitabira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka