Karim Benzema asanze Christiano Ronaldo muri Arabie Saoudite

Ikipe ya Real Madrid yatangaje ku mugaragaro, ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023, ko Karim Benzema yayivuyemo, nyuma yo kumara imyaka 14 ayikinira muri Espagne, akaba yerekeje muri Arabie Saoudite aho asanzeyo Christiano Ronaldo.

Karim Benzema
Karim Benzema

Karim Benzema, Umufaransa ukomoka ahitwa i Lyon, biravugwa ko agiye gukinira ikipe yo muri Arabia saoudite yitwa Al-Ittihad, ku mushahara wavuzwe ko uzaba uciye agahigo k’Isi kugeza ubu, hafi Miliyoni 200 z’Amayero ku mwaka.

Karim Benzama watsindiye bwa mbere igihembo cy’umukinnyi witwaye neza ‘Ballon d’Or’ mu 2022, agiye gusinyana amasezerano n’iyo Kipe ya Al-Ittihad, nyuma yo kuva muri Real Madrid nk’uko byatangajwe na televiziyo y’iguhugu ya Arabie Saoudite, Al-Ekhbariya.

Televiziyo ya Al-Ekhbariya yagize iti “Ikipe ya Al-Ittihad yamaze kumvikana ku buryo bwemewe n’Umufaransa Karim Benzema, kugira ngo aze kuyikinira, ayo masezerano azarangirana na ‘saisons’ ebyiri”.

Iyo Televiziyo yatangaje ko Perezida w’iyo kipe ndetse n’umwungirije, bari i Madrid, aho bagiye gusinyana amasezerano ku mugaragaro n’uwo rutahizamu, amasezerano aciye agahigo k’umushahara ‘record’.

Real Madrid yatangaje ko Karim Benzema w’imyaka 35, wari Kapiteni wayo agiye, akazahora yibukirwa ku buhanga yakinanye muri iyo kipe.

Benzema wakinnye ‘saisons’ 14 muri Real Madrid, agiye muri Arabia Saoudite asangayo mugenzi we Christiano Ronaldo, ukunira Ikipe ya Al-Nassr.

Itangazamakuru ryo muri Espagne ryatangaje ko Karim Benzema agiye mu Ikipe ya Al-Ittihad yo mu Mujyi wa Jeddah, uherereye ku Nyanja itukura. Iyo kipe ikaba ari yo ya mbere ‘champion’ muri Arabie Saoudite muri iyi saison, iri imbere ya Al-Nassr ya Cristiano Ronaldo.

Mu bakinnyi b’umupira w’amaguru b’ibirangirire bari muri Arabia Saoudite, uretse Karim Benzema wasinyanye n’iyo kipe, akaba agiye asangayo Christiano Ronaldo, Lionel Messi, Umunya-Argentine wafashije ikipe y’igihugu cye kwegukana igikombe cy’Isi cya 2022, na we wasezeye ku mugaragaro mu Ikipe ya Paris Saint Germain (PSG), mu mpera z’icyumweru gishize, bikaba bivugwa ko na we ashobora kuba agiye gukina muri Arabia Saoudite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka