Karate: Batangiye gutoranya ikipe y’igihugu izitabira shampiyona nyafurika

Guhera kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15 Ukwakira, muri federasiyo y’umukino wa karate mu Rwanda “FERWAKA” bateguye amahugurwa y’abakinnyi y’iminsi ibiri agamije gutoranya abazakinira ikipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye.

Ni amahugurwa yabereye i kigali-Remera mu nzu y’imikino y’ishuri ribanza rya Notre Dame des Anges Primary School aho aya mahugurwa yayobowe n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’umukino wa karate mu Rwanda, Nkuranyabahizi Noel.

Aya mahugurwa yari agamije kongera gushaka abakinnyi bashya biyongera mu ikipe y'igihugu
Aya mahugurwa yari agamije kongera gushaka abakinnyi bashya biyongera mu ikipe y’igihugu

Intego nyamukuru y’aya mahugurwa ni ugushaka abakinnyi bashya biyongera mu ikipe y’igihugu nk’uko bitangazwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu, kuko mu minsi iri imbere hari amarushanwa bagomba kwitabira harimo shampiyona y’Afurika “UFAK Karate Championship 2022” izabera i Durban muri Afurika y’Epfo, kuva taliki 28 Ugushyingo kugeza 04 Ukuboza 2022 ndetse n’andi ateganyijwe umwaka utaha wa 2023 nk’imikino y’Afurika “All African Games 2023”, shampiyona y’Isi n’andi atandukanye.

Aya mahugurwa yibanze cyane mu guhugura abakinnyi ndetse no gutoranya abazajya mu ikipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye birimo abakuru ndetse n’abakiri bato mu bakobwa n’abahungu.

Nyuma ya shampiyona y’Afurika yabereye mu Rwanda muri 2018, abakinnyi bagiye baserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ni abari basanzwe kuko igikorwa nk’iki kitongeye kuba kubera COVID-19.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Nkuranyabahizi yatangaje ko ubu ari bwo bakoze igikorwa cyo gutoranya abakinnyi b’ikipe y’igihugu ku mugaragaro.

Umutoza w'ikipe y'igihugu Nkuranyabahizi Noel
Umutoza w’ikipe y’igihugu Nkuranyabahizi Noel

Akomeza agaragaza ko kandi bahereye mu bakuru ariko mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2022 bazanakoresha abakiri bato ku buryo umwaka wa 2022 uzarangira bazi abakinnyi bafite yaba mu bakuru ndetse no mu byiciro bitandukanye by’abakiri bato ubundi hashyirweho gahunda yo mu myaka iri imbere.

Nyuma y’icyiciro cyo kurwana “Kumite”, kuri iki cyumweru taliki 16 Ukwakira hakurikiyeho igikorwa nk’iki mu cyiciro cyo kwiyereka “Kata” ari nacyo cyasorejweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka