Kapiteni agomba guhanwa birenze iby’abandi: Umuyobozi wa APR FC avuga kuri Jacques Tuyisenge

Ubuyobizi bw’ikipe ya APR FC binyuze ku muyobozi wayo, Lt General Mubarakh Muganga, bwavuze ko kapiteni w’iyo kipe, Jacques Tuyisenge, ari mu bihano bishobora no gutuma asezererwa kubera imyitwarire mibi.

Jacques Tuyisenge
Jacques Tuyisenge

Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye amakuru y’uko rutahizamu w’ikipe ya APR FC, akanayibera kapiteni Tuyisenge Jacques, yavuye mu mwiherero w’ikipe akagenda ntawe asabye uruhushya.

Kuri ubu ubuyobizi bw’iyo kipe buvuga ko kuba ari umuyobozi w’abandi bakinnyi agomba guhanwa birenze uko abandi bahanwa, bityo ko ari mu bihano bunahishura ko ashobora gutandukana n’iyo kipe.

Aganira n’itangazamakuru ku Cyumweru tariki 17 Mata 2022, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko ibyo Tuyisenge yakoze atari ibintu byoroshye, cyane ko ari umuyobozi w’abandi bakinnyi.

Yagize ati "Jacques Tuyisenge yavuye mu mwiherero adasabye uburenganzira kandi ni kapiteni ashobora kuvugana n’uwo ari we wese, icyo gikorwa rero ntabwo twagifashe nk’ikintu cyoroshye kuko ni kapiteni. Kapiteni agomba guhanwa birenze iby’abandi, ari mu bihano rero igihe tuzumva ko bihagize tuzabamenyesha muzaba mubibona mu kibuga."

Umuyobozi wa APR FC yongeyeho ko JacquesTuyisenge akiri umukinnyi wabo, ariko ko igihe yazasezererwa bazabitangaza

Ati "Twe rero (APR FC) nta mukinnyi kamara cyangwa abakinnyi kamara, utagaragaje imyitwarire isabwa tumushyira mu bihano byaba ngombwa tukamusezerera. Uyu munsi rero Jacques Tuyisenge ni umukinnyi wacu ntabwo twari twamusezerera, umunsi twamusezereye tuzabibabwira."

Tuyisenge umaze igihe atagaragara muri APR FC ari kugana ku musozo w’amasezerano ye, azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022, dore ko yayigezemo muri Nzeri 2020 ariko akaba mu myaka ibiri ayimazemo ataratanze umusaruro yari yitezweho, yewe bikaba biri no mu byatumye abura umwanya wo gukina bivugwa ko biri mu byo yapfuye n’umutoza Adil Mohamed wa APR FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka