Kandidatire ya De Gaulle na Mwanafunzi zateshejwe agaciro, amatora ashyirwa umwaka utaha

Nyuma y’aho FIFA isabye Ferwafa gusubika amatora y’umuyobozi wa FERWAFA ndetse nayo ikabyemera, ubu biravugwa ko no gutanga kandidatire bigiye gusubirwamo bundi bushya

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo FIFA yari yandikiye FERWAFA iyisaba gusubika amatora y’umuyobozi wa FERWAFA,ndetse FERWAFA nayo iza gusubiza FIFA iyemerera ko agiye gusubikwa, kuri uyu wa mbere habaye inama yahuje MINISPOC, Ferwafa ndetse na Komite Olempike.

Nzamwita Vincent de Gaulle uyobora Ferwafa kugeza ubu
Nzamwita Vincent de Gaulle uyobora Ferwafa kugeza ubu

Nk’uko tubikesha Radio Salus, Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo kuba amatora ya Ferwafa agomba kwimurirwa mu kwezi kwa Mutarama 2018, ndetse abakandida bakazatanga kandidatire bundi bushya.

Iyi ni yo myanzuro yafatiwe muri iyo nama nk’uko tubikesha radio Salus:

1. Amatora ya FERWAFA yasubijwe mu kwa mbere 2018 nk’uko byahoze mbere.
2.Impande zombi zirongera kwandikira FIFA ziyimenyesha ko ibibazo zamaze kubyikemurira.

3. Hagomba kunozwa amategeko agenga amatora ibyo batumvikanagaho bigahinduka ndetse n’abakumiriwe bakemererwa kuziyamamaza.

4. Nta mukandida uhari yaba Nzamwita Vincent de Gaulle na Mwanafunzi Albert ubu ibyabaye mbere byasheshwe abantu baziyamamaza bushya.

5. Hazongera hatorwe komisiyo y’amatora iyari ihari yasheshwe

Twegereye MINISPOC ......

Nyuma yo kumva ibi byose, Kigali Today yifuje kumva icyo Ministeri ya Siporo mu Rwanda yari iyoboye iyi nama ibivugaho, maze tuganira na Bugingo Emmanuel Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC, aho yadutangarije ko ari byo koko habaye inama yahuje MINISPOC, Komite Nyobozi ya FERWAFA ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda, gusa adutangariza ko yari inama idafite aho ihuriye n’ibyanditswe na FIFA cyangwa se amatora ya FERWAFA

Yagize ati "Minisitiri yahuye na Komite Nyobozi ya Ferwafa nk’uko asanzwe ahura nabo cyangwa se Komite Nyobozi z’andi mashyirahamwe ya Siporo nk’abafatanyabikorwa ba Minisiteri, ntabwo inama yigeze ivuga kuri aya matora"

"Niba hari ibyo FIFA yabandikiye ko hari ibyo bagomba gushyira mu bikorwa, buriya ku giti cyabo bagomba kuzaterana bagasuzuma inama bagiriwe ubundi bakabishyira mu bikorwa nka Federasiyo"

Nzamwita Vincent de Gaulle uyobora Ferwafa na Emmanuel Bugingo uyobora Siporo muri MINISPOC
Nzamwita Vincent de Gaulle uyobora Ferwafa na Emmanuel Bugingo uyobora Siporo muri MINISPOC

"Bafite inteko rusange ari narwo rwego rukuru ruyobora kandi rubakuriye, igomba gushyikirizwa ibibazo ikabikemura, ikaba ari nayo ibiha umurongo, twebwe icyo bakora ni ukutumenyesha nk’abafatanyabikorwa" Bugingo Emmanuel aganira na Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Doubles amakosa: urwego rwakuyeho kandidatire za Degaule na Mwanafunzi rubifiitiye ububasha?
Icyemezo cya GA gikurwaho na Minister?
FIFA yabonye ko turi ba hobyo kabisa

manzese yanditse ku itariki ya: 6-09-2017  →  Musubize

Ariko ubundi u Rwanda turinda kugera kuri uru rwego rwaho external institution nka Fifa iduhagarikira amatora tureba he koko? Nonese ikibazo ko ari de Gaulle yavuyeho umupira ugakomeza kubaho mu Rwanda koko!!! Ngewe ndabona hakwiye kuboneka umuntu uzi kujya inama akegera de Gaulle akamusaba kuva munzira pe. Ntabwo tumukeneye muri gahunda z’umupira wacu mu Rwanda

karenzi yanditse ku itariki ya: 5-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka