Kalisa Rachid wongeye kuvunika ntakina umukino wa CS Sfaxien

Mu myitozo ya nyuma ya AS Kigali, Kalisa Rachid yongeye kuvunika bituma ataza gukina umukino uri buhuze iyi kipe na CS Sfaxien yo muri Tunisia ku i Saa Kumi za Kigali

Ku wa Gatanu tariki 12/02/2021, ni bwo ikipe ya AS Kigali yakoze imyitozo ya nyuma ku kibuga iza gukiniraho, mu kwitegura umukino ubanza wa CAF Confederation Cup uza kuyihuza na CS Sfaxien yo muri Tunisia.

Kalisa Rachid yavunikiye mu myitozo ya nyuma yitegura umukino wa CS Sfaxien
Kalisa Rachid yavunikiye mu myitozo ya nyuma yitegura umukino wa CS Sfaxien

Umutoza Eric Nshimiyimana aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo ya nyuma, yatangaje ko biteguye neza gusa bagize ikibazo cya Kalisa rachid wavunikiye muri iyi myitozo nyamara bizeraga ko ashobora kubafasha.

Yagize ati “Byagenze neza ariko mubo twari twapanze nka Kalisa agize ikibazo, cyari gihari ariko tutarabyemeza kuko mu myitozo twakoze ejo yayikoze neza yose arayirangiza nta kibazo, ariko uyu munsi byongeye biraza, nta kundi turahita dufata undi akahakina”

Umukinnyi Kalisa Rachid yatangiye kugaragaza ibibazo by’imvune mu mukino wo kwishyura AS Kigali yahuyemo na KCCA yo muri Uganda, bikomereza muri CHAN aho imikino yose yakiniye Amavubi atayirangizaga aho hose yasohokaga yavunitse.

Uyu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup urabera mu mujyi wa Sfax muri Tunisia kuri Stade Taïeb Mhiri guhera I Saa Kumi zuzuye, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mpera z’icyumweru gitaha.

Abakinnyi babanzamo
Ndayishimiye Eric Bakame, Rugirayabo Hassan, Rurangwa Mossi, Bishira Latif, Ishimwe Christian, Kwizera Pierrot, Nsabimana Eric Zidane, Hakizimana Muhadjiri, Shabani Hussein Tshabalala, Aboubacar Lawal na Alexis Ortomal

Shaka byose muri Google
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka