Kalisa Rachid wari umaze igihe yaravunitse yasubukuye imyitozo

Kalisa Rachid ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AS Kigali no mu ikipe y’igihugu Amavubi, yamaze gusubukura imyitozo nyuma y’igihe yari amaze adakina kubera imvune

Nyuma y’igihe yari amaze afite imvune yo mu ivi, Kalisa Rachid nyuma yo kubagwa mu kwezi kwa 10/2021, yongeye kugaragara mu myitozo nk’uko ikipe akinamo ya AS Kigali yabitangaje.

Kalisa Rachid yasubukuye imyitozo muri AS Kigali
Kalisa Rachid yasubukuye imyitozo muri AS Kigali

Umukinnyi Kalisa Rachid yatangiye kugaragaza ibibazo by’imvune mu mukino wo kwishyura AS Kigali yahuyemo na KCCA yo muri Uganda muri CAF Confederation Cup, bikomereza muri CHAN aho imikino yose yakiniye Amavubi atayirangizaga aho hose yasohokaga yavunitse.

Kalisa Rachid yongeye kuvunika nanone mumyitozo ya nyuma yateguraga umukino ubanza wa CAF Confederation Cup wahuje AS Kigali na CS Sfaxien yo muri Tunisia muri Gashyantare 2021.

Kalisa Rachid agarukanye akazi gakomeye ko guhatanira umwanya ubanzamo na bamwe mu bakinnyi bamaze igihe bakina barimo Mugheni Kakule Fabrice, Niyonzima Oilivier Sefu, Kwizera Pierrit, baniyongereyeho Kalisa Jamil wavuye muri Vipers yo muri Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

rayon irikumwanya
wakangahe

SIBOMANA BONHEUR yanditse ku itariki ya: 26-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka