- Kalisa Adolphe Camarade
Ibi FERWAFA yabitangaje binyuze mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa twitter, ivuga ko ari icyemezo cyafatiwe mu nama ya Komite Nyobozi yateranye ku wa Mbere.
Yagize iti "Komite Nyobozi ya FERWAFA, mu nama yayo yateranye kuri uyu wa 7 Kanama 2023, yemeje Bwana Kalisa Adolphe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA."
Kalisa Adolphe yari asanzwe ari Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri FERWAFA, ari na yo yayoboye amatora aheruka yasize Munyantwali Alphonse bagiye gukorana, ari Perezida w’iri shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda. Uyu mugabo kandi yanabaye Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya APR FC.
Kalisa Adolphe agiye kuri uyu mwanya asimbuye Jules Karangwa, wari uri muri izi nshingano by’agateganyo nyuma yo kwegura kwa Muhire Henry.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|