Kakule Mugheni Fabrice yasezeye Rayon Sports

Kakule Mugheni Fabrice yanditse amagambo aca amarenga ko agiye gutandukana na Rayon Sports

Nyuma y’abakinnyi bamaze iminsi bava mu ikipe ya Rayon Sports, ubu hari kuvugwa Kakule Mugheni Fabrice hari hashize iminsi ahumurije abafana ba Rayon Sports ko atabasiga mu bibazo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mugheni yanditse amagambo yo gusezera ku ikipe ya Rayon Sports.

Mugheni yanditse amagambo avuga ko bigoye gutandukana n’umuntu wagufashije, avuga ko umunsi ku wundi ariko asoza ashimira avuga ati urabeho Rayon Sports.

Mugheni Fabrice yatangaje ko zimwe mu mpamvu zitum agenda harimo politike nshya ya Rayon Sports, aho yamenyeshejwe ko iyi kipe igiye kujya ikinisha abakinnyi bakiri bato ndetse no kugabanya imishahara.

Usibye Mugheni Kakule Fabrice, abandi bakinnyi nka Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric na Eric Irambona baheruka kuva muri Rayon Sports bajya muri Police Fc na Kiyovu Sports

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Rayon sport izahora ariyambere mumitima yabakunzi bayo abavugako igiye mutuze ejoturabaziye ibyiza birimbere rayon sport song mbere

Chantal yanditse ku itariki ya: 8-06-2020  →  Musubize

Muri rayon ingirwa komite ya Sadate irimo gukora ikinamico nawe se ngo kanaks yeguye yagarutse ese ubundi Sadate ko ferwafa yamuhagaritse yarekeyaho gutobanga ikipe ibyo Thierry yavuze ajya kujya muri apr buri kugaragara Sarpong ati Sadate ntakwiye kuyobora. Byamunaniye nafane nk’abandi

Kayigire jmv yanditse ku itariki ya: 7-06-2020  →  Musubize

Ntimukwiriye gutega amatwi umukinnyi ugiye , kuko ntabantu yishimye ibyo kakule avuga ntimukwiriye kubiha agaciro kuko si umuvugizi wa rayon sport kdi si umuyobozi, ikindi si inama atanga. Rayon izahora Ari rayon uko byagenda kose , kuko na genocide ntiyashoboye kuyirimbura. Imana ya Rayon sport ntaho yagiye.tousjour Pres

Samu yanditse ku itariki ya: 6-06-2020  →  Musubize

Ibuvuze nukuri naho abavuga Nina vuge ntawabuza is and I kuyomba

Tuyisingize jean yanditse ku itariki ya: 8-06-2020  →  Musubize

SADATE NIYEGURE KUKO BYARAMUNANIYE. IKIPE AYIHE ABAYISHOBOYE. NGO AZAKINISHA ABANA? NTAHO BAMUGEZA KANDI TUZASHIDUKA TUGEZE MU MYANYA YA NYUMA.

UMURAYON yanditse ku itariki ya: 6-06-2020  →  Musubize

Ibyo avuga nukuri nuko nawe umweguza wasanga ntana fani club ubarizwamo arumunwa gusa,muvandi kora ndebe iruta vuganumve

Tuyisingize jean yanditse ku itariki ya: 8-06-2020  →  Musubize

URABEHO RAYON NABAFANA BAWE URABEHO RAYON !!!!!!!!!!!GENDA URARAMBIRANYE URABEHO RAYON.

RWAGAJU THOMAS yanditse ku itariki ya: 6-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka