Kagere Meddie yasinye imyaka ibiri muri Simba yo muri Tanzania

Rutahizamu w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Gor Mahia, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Simba aho agomba kuzayikinira imyaka ibiri

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Kenya, avuga ko uyu rutahizamu yatanzweho ibihumbi 80 by’amadollars (AKabakaba 69,512,401.85RWF) n’ikipe ya Simba, binyuze ku muherwe uyobora iyi kipe Mohammed “MO” Dewji.

Kagere Meddie yasinye imyaka ibiri muri Simba
Kagere Meddie yasinye imyaka ibiri muri Simba

Meddie Kagere yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Mukura VS, Police Fc ndetse na Rayon Sports. akaba yakiniraga ikipe ya Gor Mahia aho ari nawe warangije Shampiona y’uyu mwaka ayitsindiye ibitego byinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka