Kagere Meddie na Mbaraga Jimmy bongeye guhamagarwa nyuma y’imyaka ine

Umutoza mushya w’Amavubi Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 32 bitegura umukino wo gushaka itike ya CAN 2019 na Cote d’Ivoire anerekana abo bazakorana mu myaka ibiri iri imbere.

Mashami Vincent (wambaye ikoti ry'umukara) umutoza mushya w'Amavubi mu kiganiro n'abanyamakuru
Mashami Vincent (wambaye ikoti ry’umukara) umutoza mushya w’Amavubi mu kiganiro n’abanyamakuru

Ni umuhango wabereye ku cyicyaro cy’ishyirahamwe ry’umupira wa maguru mu Rwanda (FERWAFA), mu gihe habura iminsi 18 umukino wa kabiri mu itsinda rya H uzahuza Amavubi na Cote d’Ivoire uzabera i Kigali ku itariki 9/09/2018.

Mashami wari usanzwe ari umutoza wungirije yemejwe nk'umutoza mukuru
Mashami wari usanzwe ari umutoza wungirije yemejwe nk’umutoza mukuru

Mu bakinnyi 32 bahamagawe hongeye kugaragara amazina akomeye nka Meddy Kagere na Jimmy Mbaraga bari bamaze imyaka ine batongeye gukinira ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru.

Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame ntabwo yagaragaye kuri urwo rutonde nyuma y’aho Staff y’Amavubi yasanze ko yabanza gukemura ikibazo afitanye n’ikipe ya Rayon Sports.

Rwabugiri Omar, Iragire Saidi na Cyiza Hussein bakinira Mukura VS bahamagawe mu Mavubi baturutse mw’ikipe iherutse kwegukana igikombe cy’Amahoro.

Kuri uyu wa kabiri tariki 21/08/2018, abakinnyi bakina imbere mu Rwanda baratangira umwiherero bitegura umukino ukomeye n’Inzovu za Cote d’Ivoire mu marushanwa yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroun.

Kuri uyu wa gatatu niho Amavubi azatangira imyitozo ikomeye izajya ibera I Nyamirambo mu gihe bazaba bategereje abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bazaba baje gusanga abandi bazaba batangiye imyitozo.

Ku kijyanye no gushaka imikino ya gishuti, umutoza Mashami Vincent yatangaje ko bigoye kubona imikino ya gishuti muri iyi minsi ko bagiye gushaka imikino mbere yo guhura na Cote d’Ivoire.

Amavubi aherutse gukina umukino mpuzamahanga ku itariki 12/06/2017 aho yatsindwaga na Repubulika ya Centrafrika ibitego 2-1

Urutonde rw’Amavubi rwahamagawe

Abanyezamu: Kwizera Olivier (Free State Stars, Afurika Yepfo), Kimenyi Yves (APR FC), Rwabugiri Omar (Mukura VS), Ntwari Fiacre (Intare &U -20)

Ba myugariro: Salomon Nirisarike (AFC Tubize, Ububiligi), Iragire Saidi (Mukura VS) , Usengimana Faustin (Khitan Sports Club, Kuwait), Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports) ,Rugwiro Herve (APR FC) , Manzi Thierry ( Rayon Sports), Michel Rusheshangoga (Utarabona ikipe), Fitina Ombolenga (APR FC), Emmanuel Manishimwe (APR FC ), Rutanga Eric (Rayon Sports)

Abakina hagati: Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali), Bizimana Djihad (Beveren,Ububiligi), Haruna Niyonzima (Simba, Tanzaniya), Buteera Andrew (APR FC), Cyiza Hussein (Mukura VS), Iranzi Jean Claude (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports), Sibomana Patrick (FC Shakhtyor, Belarus), Ngendahimana Eric (Police FC), Nizeyimana Djuma (Kiyovu Sports)

Ba rutahizamu: Kagere Meddy (Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia,Kenya), Usengimana Danny (Tersana FC, Misiri), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Mbaraga Jimmy (AS Kigali), Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe FC)

Staff y’ikipe y’igihugu Amavubi

Umutoza mukuru: Mashami Vincent
Umutoza wungirije wa mbere: Jimmy Mulisa
Umutoza wungirije wa kabiri: Seninga Innoncent
Umutoza w’abanyezamu: Higiro Thomas
Team Manager: Rutayisire Jackson
Kit Manager: Peter Babaziki na Munyaneza Jacques “Rujugiro”
Abaganga: Rutamu Patrick na Osman

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka