Kagere Meddie na Djihad Bizimana bageze i Kigali mu kwitegura umukino wa Centrafurika

Meddie Kagere na Djihad Bizimana bamaze kugera i Kigali aho bagomba gufatanya n’abandi kwitegura umukino uzahuza Amavubi na Centrafurika

Abakinnyi b’Amavubi bakina hanze y’u Rwanda bakomeje kugera mu Rwanda, aho Kagere Meddie yahageze muri iki gitondo, mu gihe Djihad Bizimana yaraye ageze i Kigali muri iri joro, aho bose bagomba kwerekeza i Huye gufatanya imyitozo na bagenzi babo.

Rutahizamu wa Simba Meddie Kagere ni umwe mu bakinnyi Amavubi ari kugenderaho
Rutahizamu wa Simba Meddie Kagere ni umwe mu bakinnyi Amavubi ari kugenderaho

Kugeza ubu Jacques Tuyisenge byari bitenyijwe ko ahagera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, naho Danny Usengimana akahagera ku munsi w’ejo ku wa Kabiri.

Djihad Biziama umaze iminsi abanzamo mu ikipe ya Waasland Beveren nawe yageze mu Rwanda
Djihad Biziama umaze iminsi abanzamo mu ikipe ya Waasland Beveren nawe yageze mu Rwanda

Urutonde rw’Amavubi yahamagawe

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR FC), Bashunga Abouba (Rayon Sports FC) and Rwabugiri Omar (Mukura VS)

Ba myugariro: Iragire Saidi (MUkura VS), Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports FC), Rugwiro Herve (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports FC) & Rugirayabo Hassan (Mukura VS).

Abakina hagati: Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports FC), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Buteera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (APR FC), Rubanguka Steve (Patromaasmeshelen, Belgium), Nshimiyimana Amran (APR FC), Kalisa Rashid (SC Kiyovu) na Mushimiyimana Meddy (Police FC)

Ba rutahizamu: Medie Kagere (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Usengimana Danny (Terasan, Egypt), Shema Tresor (Torhout 1992km FC, Belgium) na Mico Justin (Sofapaka, Kenya).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabona amavubi arakora umuti kbs kuko ntago amakipe yatuzukiraho kbs

Nzayisenga joseph yanditse ku itariki ya: 12-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka