Kabanda yirukanywe ku kazi kubera ko agiye gusifura igikombe cy’Afurika

Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) yirukanye Felicien Kabanda wari umukozi wayo nyuma y’aho uyu mugabo afatiye icyemezo cyo kujya gusifura imikino y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Guinea Equatorial na Gabon kuva tariki 21/01-12/02/2012 atabyumvikanyeho n’abakoresha be.

Mu gihe Kabanda yari arimo kwitegura kujya gusifura iyo mikino, tariki 28/12/2011 yahawe ibaruwa imusezerera burundu ku kazi, abwirwa ko atubahirije amabwiriza y’akazi yamubuzaga kujya gusifura iyo mikino.

Tuganira na Kabanda yatubwiye ko bitewe n’agaciro iyo mukino ifite ku giti cye no ku gihugu azaba ahagarariye, yasabye Misitiri wa Siporo ko yamusabira uruhusa ariko ibaruwa Minisitiri wa Siporo Protais Mitali yoherereje ubuyobozi bwa BNR ntacyo byatanze.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa imusezerera, Kabanda yazize kuba yarasabwe kuguma ku kazi kuko yari afite inshingano ndetse n’akazi byihutirwa yagombaga gukora ariko we agakomeza gusaba kujya gusifura. Ibaruwa yanditswe n’umuyobozi wa BNR ivuga ko ubuyobozi bwa BNR bwandikiye Minisitiri wa Siporo ivuga ko Kabanda adashobora kubona uruhushya kuko yari afite akazi kihutirwa yagombaga gukora, ariko Kabanda yabirenzeho.

Bitewe n’ubumenyi n’inararibonye amaze kugira mu gusifura umupira w’amaguru, Kabanda yagiriwe icyizere na CAF kugira ngo azasifure imikino y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Guinea Equatorial na Gabon kuva tariki 21/01-12/02/2012.

Mbere gato y’uko atumirwa na CAF gusifura igikombe cy’Afurika, Kabanda yari ukubutse muri Maroc no mu Misiri gusifura imikino y’igikombe cy’abatarengeje imyaka 23, icyo gihe nabwo ubuyobozi bwa BNR bukaba butarabyishimiye.

Felicien Kabanda, uretse kuba yarabaye umusifuzi mwiza mu Rwanda, yanasifuye mu marushanwa akomeye harimo igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17, igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakuru ariko bakina mu mashampiyona yo mu gihugu imbere (CHAN), ndetse n’igikombe cy’Afurika cy’abasirikare cyabereye muri Cameroun.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka