Justin Bisengimana watozaga Bugesera abaye umutoza wa gatatu wirukanwe mu mezi atarenze abiri

Umutoza Justin Bisengimana amaze kwirukanwa na Bugesera Fc nyuma y’umunsi wa munani wa shampiyona ashinjwa umusaruro muke

Mu ibaruwa yandikiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe bwamumenyeshejeko busheshe amasezerano ye kuko umusaruro ari gutanga utari mwiza

Bisengimana Justin yari yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri Nyakanga 2019
Bisengimana Justin yari yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Nyakanga 2019

Justin Bisengimana yabaye umutoza wa gatatu wirukanwe nyuma ya Olivier Ovambe watozaga Mukura VS, Nduwantare Wellars watozaga Gicumbi Fc nawe waherukaga kwirukanwa.

Ibaruwa Bugesera yandikiye umutoza imusezerera

Bugesera Fc iri Ku mwanya wa 10 n’amanota umunani, aho imaze gutsinda imikino ibiri mu mikino umunani imaze gukina, yanganyije imikino ibiri (Marines na As Kigali), mu gihe yabashije gutsinda imikino ibiri gusa (Heroes na Muhanga FC), atsindwa imikino ine (APR FC, Rayon Sports, Police FC na Etincelles)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka