Jules Ulimwengu azakina umukino wa Rayon Sports na AS Muhanga

Umutoza wa Rayon Sports Robertinho yatangaje ko agomba kuzakinisha Jules Ulimwengu ku mukino Rayon Sports izakina na Muhanga.

Jules Ulimwengu Rayon Sports yaguze muri Sunrise
Jules Ulimwengu Rayon Sports yaguze muri Sunrise

Kuri uyu wa Gatanu kuri Stade ya Nyanza hateganyijwe umukino wa gicuti hagati ya Rayon Sports na AS Muhanga, umukino uzabera i Nyanza.

Mu myitozo ya nyuma ya Rayon Sports yo gutegura uyu mukino, umutoza wa Rayon Sports yatangarije Kigali Today ko yifuza gukinisha Jules Ulimwengu uheruka kugurwa na Rayon Sports.

Ati "Ni amahirwe kuba twarabonye rutahizamu ugomba kudufasha mu mikino yo kwishyura, tugomba kuzamukoresha ku mukino uzaduhuza na Muhanga, kugira ngo anamenyerane na bagenzi be."

Rayon Sports yakoze imyitozo kuri uyu wa kane yitegura AS Muhanga
Rayon Sports yakoze imyitozo kuri uyu wa kane yitegura AS Muhanga

Rayon Sports izakina umukino wa gicuti na AS Muhanga, umukino uzaba ugamije kurwanya inda zitateganyijwe mu bangavu, uwo mukino ukaba ari kimwe mu bikorwa bizatangira saa Saba kuri Stade ya Nyanza, mu rwego rw’ubwo bukangurambaga.

Umukino uheruka guhuza Rayon Sports na AS Muhanga warangiye Rayon Sports itsinze AS Muhanga igitego 1- 0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, igitego cyatsinzwe na Michael Sarpong.

Mu mukino uheruka Michael Sarpong yatsindiye Rayon Sports kimwe ku busa bwa AS Muhanga
Mu mukino uheruka Michael Sarpong yatsindiye Rayon Sports kimwe ku busa bwa AS Muhanga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turabashimira kumakuru meza mutugezaho Abareyo turanje mukomeze muhe update

twizeriman jean de dieu yanditse ku itariki ya: 15-02-2019  →  Musubize

Mbanje kubashimira. Kubwamakuru
Meza mutugezahope

Murabantu babagabo
Nkaba ndumwe mubagize. KT faniss family group
Tugoratuti abakuru n,abato dushyize hamwe ntacyatunanira. Not yonteroyacu.
Naho.
As Muhanga. Tuzayitsinda.
Murakoze yari umukunzi wanyu Ignace Bebecool Packe Jongo who w, inyamirambo kumumena.

Packejonge who Ignace Bebecool yanditse ku itariki ya: 14-02-2019  →  Musubize

Caleb we ageze he agaruka ngo Rayon ijye yatakisha abataquant batatu b’ibikurankota maze turebe uko bahangana na babandi Mukara Fc yaguze mu mahanga mu buryo bw’amanyanga kandi atari igihe cyo kugura b’abanyamahanga!

hjahj hs yanditse ku itariki ya: 14-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka