Joshua Bondo na bagenzi be basifuye umukino wa Benin n’Amavubi bahagaritswe

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2023, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Botswana (BFA), ryatangaje ko abasifuzi baryo bane bahagaritswe kubera amakosa bakoze muri raporo y’umukino wahuje Benin n’Amavubi ku wa 22 Werurwe 2023.

Joshua Bondo (ufite umupira mu maguru) wasifuye hagati yahagaritswe amezi atandatu
Joshua Bondo (ufite umupira mu maguru) wasifuye hagati yahagaritswe amezi atandatu

Abasifuzi bahagaritswe ni Joshua Bondo wasifuye ari hagati n’abari bamwungirije aribo Mogomotsi Morakile, Kitso Sibanda na Tshepo Mokani Gobagoba, biturutse ku cyemezo cyafashwe n’inama ya komite y’abasifuzi muri CAF, yateranye ku wa 31 Werurwe 2023 yiga ku myitwarire y’aba basifuzi mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023, Benin yakinnye n’Amavubi .

Aba basifuzi bose barazira ko muri raporo y’abakinnyi bahawe amakarita muri uyu mukino, batanditse ikarita yahawe Muhire Kevin ku munota wa 52, yari gutuma adakina umukino wo kwishyura wabereye mu Rwanda tariki 29 Werurwe 2023, kuko yari afite indi karita y’umuhondo yaboneye ku mukino wahuje Amavubi na Senegal muri Kamena 2022, kandi amategeko avuga ko umukinnyi ubonnye ikarita y’umuhondo mu mikino ibiri ikurikirana asiba umukino ukurikira.

Joshua Bondo wari hagati mu kibuga kuri uyu mukino, yahanishijwe amezi atandatu adasifura mu gihe bagenzi be batatu bahanishimwe amezi atatu buri umwe nabo badasifura, ibihano byatangiye gushyirwa mu bikorwa tariki ya 10 Mata 2023, haba n’imbere mu gihugu nk’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Botswana ryabitangaje.

Ikarita Muhire Kevin yahawe yari gutuma adakina umukino wo kwishyura
Ikarita Muhire Kevin yahawe yari gutuma adakina umukino wo kwishyura

Igihugu cya Benin kugeza ubu cyaregeye CAF kuko nyuma y’umukino Amavubi yangijemo na Benini 1-1 i Kigali, umutoza wayo yahise atangaza ko u Rwanda rwakinishije Muhire Kevin kandi atemerewe gukina, gusa hakaba hagitegerejwe umwanzuro w’Impuzamashyurahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, ushobora kuvamo ko Amavubi yaterwa mpaga y’ibitego 3-0.

Amavubi yahanirwa amakosa abashinzwe kugenzura raporo y’abasifuzi inyuzwa mu bunyamabanga bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, baba barakoze kuko nabo baba basabwa kureba niba ntakwibeshya kurimo bagasubiza mu masaha 24 nyuma yuko bayibonye.

Joshua Bondo yaherukaga kwangirwa gusifura umukino usoza amatsinda ya CAF Confederation Cup, wahuje ASKO n’ikipe ya AS FAR yo muri Maroc, ikinamo Umunyarwanda Imanishimwe Emmanuel Mangwende.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka