Jimmy Mulisa yongeye kugirwa umutoza mukuru wa APR Fc

Nyuma y’aho umutoza Dr Petrovic asezereye, Jimmy Mulisa yagizwe umutoza w’agateganyo wa APR Fc kugeza igihe kitazwi.

Jimmy Mulisa wari usanzwe ari umutoza wungirije muri APR Fc, yongeye kugirirwa icyizere cyo kuba umutoza mukuru, nyuma y’aho n’ubundi yari yarasimbuwe kuri uwo mwanya na Ljubomir Petrović muri Shampiona ishize.

Jimmy Mulisa yongeye kugirwa umutoza mukuru wa APR Fc
Jimmy Mulisa yongeye kugirwa umutoza mukuru wa APR Fc

Uyu mutoza Ljubomir Petrović kuri iki cyumweru nibwo yari yandikiye ikipe ya APR Fc ayimenyesha ko ahagaritse akazi ko gutoza nyuma yo kubisabwa n’abaganga kubera indwara y’umutima.

Jimmy Mulisa wagizwe umutoza mukuru azaba yungirijwe na Didier Bizimana wari usanzwe akora nk’umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, ndetse na Radanavic Miodrag na we wari usanzwe yungirije Petrovic

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka