Jimmy Mulisa yifatanyije n’akarere ka Kayonza mu kwizihiza umunsi w’umugore binyuze mu mikino

Umuryango Umuri Foundation washinzwe na Jimmy Mulisa (icyamamare muri ruhago nyarwanda) hamwe n’Akarere ka Kayonza, bizihirije Abakobwa Umunsi mpuzamahanga w’umugore, hakinwa imikino itandukanye.

Imikino y’ijonjora muri aya marushanwa y’Abagore yiswe “6-Aside Street football Women’s Tournaments” yamaze icyumweru hategurwa Umunsi mpuzamahanga w’Umugore, ikaba yarahuje amakipe y’Umupira w’amaguru na Rugby yo mu mirenge 12 igize akarere ka Kayonza.

Amakipe y'abakobwa muri Kayonza yatsinze ayo muri Rwamagana n'i Kigali
Amakipe y’abakobwa muri Kayonza yatsinze ayo muri Rwamagana n’i Kigali

Amakipe abiri yo muri ako karere ari yo KAYONZA WFC na ‘Institut Paroissial de Mukarange(IPM WFC)’ yari yabaye aya mbere mu mikino y’ijonjora, yitabiriye umukino wa nyuma warimo andi makipe abiri y’i Rwamagana hamwe n’andi atanu y’i Kigali, birangira ayo makipe y’i Kayonza yegukanye irushanwa.

Ni ibirori byabereye mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Werurwe 2022, aho KAYONZA WFC na IPM WFC yatsinze umukino wa kimwe cya kabiri amakipe ya Muyumbu WFC yo muri Rwamagana na Umuri Academy WFC y’i Kigali, nyuma yombi(IPM na Kayonza) aza gukina umukino wa nyuma hatsinda IPM WFC.

Ibi birori bidasanzwe by’Umunsi w’Umugore byari byitabiriwe n’abaturage barenga igihumbi, bikaba byararanzwe n’ibikorwa bitandukanye harimo Kuremera abatishoboye, Gutaha icyumba cy’umukobwa cyubatswe i Mukarange, amarushanwa y’Abagore batwara amagare, ay’umupira w’amaguru yiswe 6-ASIDE (kuko buri kipe yabaga igizwe n’abakinnyi 6), hamwe n’amarushanwa y’umukino wa Rugby.

Amakipe y'abakobwa muri Kayonza yatsinze ayo muri Rwamagana n'i Kigali
Amakipe y’abakobwa muri Kayonza yatsinze ayo muri Rwamagana n’i Kigali

Ikipe yabaye iya mbere muri ruhago (Football) n’iyo muri Rugby zahawe igikombe hamwe n’inka, mu gihe ikipe zabaye iza kabiri n’iza gatatu muri iyo mikino zahawe imidali n’amatungo magufi(ihene).

Ubuyobozi bw’uturere twa Kayonza n’Umuryango UMURI FOUNDATION bavuga ko gutanga ayo matungo bigamije gufasha urubyiruko rw’abakobwa kuzamura ubushobozi bwabo, kuko umusaruro uzavamo ngo uzajya ubafasha mu by’ingenzi bakeneye nk’ikipe.

Umuyobozi wa UMURI FOUNDATION, Jimmy Mulisa abasezeranya kuzakomeza gukorana na bo mu rwego rwo guteza imbere impano zabo, hamwe no kubona ubushobozi butandukanye bwabafasha.

Mulisa akomeza agira ati “Intego yatumye uyu muryango(Umuri Foundation) ushingwa kwari ugukora ubuvugizi bw’abana bafite impano muri siporo, kugira ngo bashyigikirwe kandi bahabwe amahirwe yo gutera imbere”.

Jimmy Mulisa wakiniye Amavubi aganiriza abitabiriye ibirori
Jimmy Mulisa wakiniye Amavubi aganiriza abitabiriye ibirori

Mulisa asaba ababyeyi gushyigikira umwana w’umukobwa ufite impano kugira ngo adacibwa intege n’uko ari uw’igitsina gore, kuko ngo ashobora kubona amahirwe adasanzwe yamugeza kure.

Ashimira kandi by’umwihariko abafatanyabikorwa ba Umuri Foundation barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF-Rwanda, Umuryango FAWE-Rwanda ufite ishuri ryigisha abakobwa, hamwe na Action Aid.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, John Bosco NYEMAZI na we yakomeje agira ati "Ntawakwirengagiza ko iterambere ry’Igihugu n’Akarere kacu by’umwihariko turikesha politike nziza y’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore, tugomba kubikomeraho"

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza atanga igikombe ku Ikipe ya IPM yari yabaye iya mbere mu marushanwa
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza atanga igikombe ku Ikipe ya IPM yari yabaye iya mbere mu marushanwa

Umuyobozi wa FAWE Rwanda Antonia MUTORO avuga ko yatangajwe n’ubwitange hamwe n’impano bidasanzwe biranga abakobwa bitabiriye amarushanwa.

Mutoro avuga ko guha uburere bwiza umwana w’umukobwa ari ukubaka umuryango nyarwanda w’ejo hazaza, kandi ko ku bufatanye na Umuri Foundation bari gukora umushinga wiswe MAKE A WAY cyangwa KORA INZIRA, ugamije gufasha abakobwa kwisobanukirwa n’uburenganzira bwabo ku bijyanye n’ubuzima bw’Imyororokere.

Umuyobozi wa FAWE Rwanda, Antonia Mutoro
Umuyobozi wa FAWE Rwanda, Antonia Mutoro

Uwari uhagarariye UNICEF-Rwanda Redempter BATETE avuga ko ibirori byateguwe na Umuri Foundation n’Akarere ka Kayonza bihuje n’intego za UNICEF zo guha amahirwe angana abana b’abahungu n’abakobwa, kandi akavuga ko ashyigikiye iyi gahunda.

Depite Anita MUTESI wari umushyitsi mukuru, ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza ku gikorwa cyo kubungabunga ibidukikije, aho mu gutegura icyumweru cyahariwe umunsi mpuzamahanga w’Umugore mu mirenge inyuranye y’ako karere hatewe ibiti.

Depite Mutesi Anita
Depite Mutesi Anita

Depite Mutesi ashimira kandi abagabo bitabiriye uwo munsi ndetse n’uruhare abagore bagira mu kwiyubaka, kwigira no kwiteza imbere, cyane cyane abakobwa bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu mikino.

Abagabo bitabiriye umunsi w'Umugore bashimiwe
Abagabo bitabiriye umunsi w’Umugore bashimiwe
Abagore muri Kayonza bazi no gucurangisha ibikoresho bitandukanye
Abagore muri Kayonza bazi no gucurangisha ibikoresho bitandukanye
Habayeho no gusiganwa ku magare
Habayeho no gusiganwa ku magare
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka