Jimmy Mulisa ngo afitiye icyizere APR izifashisha abakinnyi bakiri bato

Iyi kipe ya APR yatangiye imyitozo kuri uyu wa 8 kanama 2017 aho abakinnyi batangiye imyitozo biganjemo abakinnyi bakiri bato bavuye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR n’abandi bato bavuye mu Isonga, Jimmy Mulisa akaba yavuze ko yishimiye urwego yababonyeho.

APR yatangiye imyitozo yari yiganjemo abakinnyi bashya kandi bakiri bato
APR yatangiye imyitozo yari yiganjemo abakinnyi bashya kandi bakiri bato

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yagize ati ”Imyitozo yari myiza byantunguye urabona ko abakinnyi bakomeje bakora byantunguye, kubona imyitozo ya mbere uko bakina mu kibuga birashimishije”

Mulisa afitiye icyizere cyinshi APR uyu mwaka w’imikino

Uyu mutoza Jimmy Mulisa yakomeje avuga ko APR yahisemo kuzamura abakinnyi bakina mu ishuri ryayo ndetse n’abandi bavuye mu yandi makipe bakiri bato izifashisha mu mikino y’umwaka w’imikino wa 2017-2018 kandi ko nk’umutoza afitiye icyizere iyi kipe.

Yagize ati ”APR ifite gahunda yatangiye, hari abakinnyi bazamutse umwaka ushize nka ba Nshuti Innocent n’abandi n’aba bakiri bato rero ni abakinnyi beza bakeneye gukora kandi nk’umutoza mbona ari beza kuko na Aimable Nsabimana ntawari uzi ko azagera muri APR akitwara neza.”

“Njyewe mbona yuko ikipe imeze neza kuko bakinnyi bavuye mu ikipe ni babiri bakinaga abandi ntibakinaga, "dufite abakinnyi batandatu bari mu ikipe y’igihugu kongeraho abari ahangaha cumi na batanu basanzwe kongeraho abavuye mu ishuri ry’umupira w’amaguru wa APR kandi ikindi dufite abakinnyi bakiri bato n’abadni bakuze ndumva nta kibazo gihari”

Nkinzingabo Filston we nta myitozo yakoze yakurikiranaga bagenzi be
Nkinzingabo Filston we nta myitozo yakoze yakurikiranaga bagenzi be
Onesme utarigaragaje muri Shampiona ishize nawe yari mu myitozo ya mbere ya APR
Onesme utarigaragaje muri Shampiona ishize nawe yari mu myitozo ya mbere ya APR
Manzi Patrick wiga Uganda ngo akomoka ku babyeyi b'abanyarwanda, nawe yari mu myitozo ya APR
Manzi Patrick wiga Uganda ngo akomoka ku babyeyi b’abanyarwanda, nawe yari mu myitozo ya APR

APR yatandukanye n’abakinnyi barimo Habyarimana Innocent, Patrick Sibomana wagiye muri Belarus, Mwiseneza Djamar na Usengimana Faustin, ubu ariko hakaba nta bakinnyi yaguze uretse abakiri bato yavanye mu ishuri ryayo n’abo yakuye mu yandi makipe ukongeraho abakinnyi babiri baba muri Uganda bakomoka ku banyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka