Jeannot Witakenge yasezeweho muri sitade yari yuzuye amagana y’abamukundaga

Jeannot Witakenge wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports, yasezeweho ku mugaragaro kuri Stade yo mu mujyi wa Bukavu aho avuka, ahari imbaga y’abantu bari baje kumuherekeza

Nyuma y’iminsi yari amaze mu bitaro kubera indwara ya kanseri y’igifu, Jeannot Witakenge y’uko yashizemo umwuka yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki 25/04/2020.

Kuri uyu wa Mbere Jeannot Witakenge ufatwa nk’umukinnyi mwiza wo mu kibuga hagati wakinnye mu Rwanda, ni bwo yasezeweho kuri sitade iherereye I Bukavu, ahari hari imbaga y’abamukundaga, ndetse n’abandi bakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.

Umurambo wa Jeannot Witakenge ubwo abantu bamusezeragaho bwa nyuma
Umurambo wa Jeannot Witakenge ubwo abantu bamusezeragaho bwa nyuma

Yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga ikipe ya Rayon Sports ayifasha kwegukana ibikombe bine bya shampiyona birimo icya 1997, 1998, 2002 na 2004, ndetse na CECAFA imwe rukumbi Rayon Sports yatwariye muri Zanzibar.

Nyuma yaje kwerekeza mu ikipe ya APR FC, atwarana nayo ibikombe bya shampiyona bya 2006 na 2007, anakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi aho yari yarahawe izina rya Mugisha nk’uko byagiye bigenda ku bandi bakinnyi benshi baturuka hanze y’u Rwanda bakiniye Amavubi.

Usibye aya makipe yo mu Rwanda kandi Jeannot Witakenge yakinnye mu makipe yo muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo arimo OC Muungano aho yanahimbiwe akazina ka Mwalimu kubera ubuhanga yari afite mu mupira, anakinira Saint Eloi Lupopo y’i Lubumbashi.

Umva icyo Uwimana Abdul wakinanye na Jeannot Witakenge azahora amwibukiraho

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka