Jeannot Witakenge ashobora kungiriza Karekezi muri Rayon Sports

Jeannot Witakenge wahoze ari umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports, agiye kuba umutoza muri Rayon Sports, akaba ashobora gutangira akazi kuri uyu wa mbere

Nyuma y’urupfu rwa Ndikumana Hamadi Katauti wari umutoza wungirije muri Rayon Sports, ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu yifashishaga Lomami Marcel nk’umutoza wungirije mu gihe ubusanzwe yari umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Jeannot Witakenge ubwo yarebaga umukino Rayon Sports yanganyijemo na Mukura
Jeannot Witakenge ubwo yarebaga umukino Rayon Sports yanganyijemo na Mukura

Amakuru agera kuri Kigali Today aremeza ko iyi kipe yaba yamaze kwemeza Jeannot Witakenge nk’umutoza wungirije, akazatangira akazi kuri uyu wa mbere ubwo ikipe ya Rayon Sports izaba isubukuye imyitozo yayo initegura igikombe cy’intwari.

Rayon Sports yari ikeneye umutoza wo gusimbura Katauti witabye Imana
Rayon Sports yari ikeneye umutoza wo gusimbura Katauti witabye Imana

Twagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo tubabaze kuri aya makuru y’umutoza wungirije ndetse n’abakinnyi bane baturutse muri Congo iyi kipe yazanye, ariko ntibyakunda kuko batitabaga telefoni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Jeannot, ngwino abatoze ibyowakinaga :mukunzi yannick,sefu bagiye kongera ubumenyi Malibu sana

Alias yanditse ku itariki ya: 6-01-2018  →  Musubize

Congs kuri Jeannot, turakwishimiye cyane rwose, nikaribu muri Gikundiro yacu kandi yawe

karenzi yanditse ku itariki ya: 5-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka