Jamil Kalisa ukinira VIPERS yo muri Uganda yongewe mu Mavubi

Umukinnyi Jamil Kalisa usanzwe akinira ikipe ya VIPERS yo muri Uganda, yongewe mu ikipe y’igihugu Amavubi iri gutegura umukino wa Mali n’uwa Kenya

Mu rwego rwo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022, aho u Rwanda ruri mu itsinda E aho rugomba gusura Ikipe y’Igihugu ya Mali tariki ya 3 Nzeri 2021 nyuma rukakira Ikipe y’Igihugu ya Kenya hagati y’itariki ya 5 Nzeri 2021 n’itariki ya 7 Nzeri 2021 i Kigal, Amavubi akomeje imyitozo ikorwa kabiri ku munsi.

Mu gihe mu minsi ishize umutoza Mashami Vincent yari yahamagaye abakinnyi 39 bagomba gutangira imyitozo, kugeza ubu hamaze kongerwamo undi mukinnyi witwa Jamil Kalisa w’imyaka 22, akaba ubusanzwe akinira ikipe ya VIPERS yo muri Uganda.

Jamil Kalisa ubwo yajyaga muri Vipers avuye muri Bright Stars nayo yo muri Uganda
Jamil Kalisa ubwo yajyaga muri Vipers avuye muri Bright Stars nayo yo muri Uganda

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yageze mu Rwanda ku munsi w’ejo, akaba yarazanye n’uwitwa NSENGIYUMVA Isaac ukina muri Express FC yo muri Uganda, uyu nawe akaba ari ubwa mbere ahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

NSENGIYUMVA Isaac wa Express FC yo muri Uganda nawe yahamagawe bwa mbere
NSENGIYUMVA Isaac wa Express FC yo muri Uganda nawe yahamagawe bwa mbere

Urutonde rw’abakinnyi 39 bari bahamagawe bwa mbere

ABANYEZAMU

MVUYEKURE Emery (Tusker FC)
BUHAKE TWIZERE Clément (Strømmen IF)
NDAYISHIMIYE Eric (Unattached)
KWIZERA Olivier (Unattached)
NTWALI Fiacre (AS Kigali)

AB’INYUMA

OMBORENGA Fitina (APR FC)
RUKUNDO Denis (As Kigali)
IMANISHIMWE Emmanuel (FAR Rabat)
RUTANGA Eric (Police FC)
RWATUBYAYE Abdul (FK Shkupi, Macedonia)
MUTSINZI Ange
NIRISARIKE Salomon (Urartu FC, Armenia)
NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France)
MANZI Thierry (FC Dila Gori, Georgia)
ISHIMWE Christian (AS Kigali)
BAYISENGE Emery (Unattached)
KARERA Hassan (APR FC)
USENGIMANA Faustin (Police FC)
NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)

ABO HAGATI

BIZIMANA Djihad (KMSK Deinze)
MUHIRE Kevin (Unattached)
RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden)
NSENGIYUMVA Isaac (Express FC, Uganda)
MUKUNZI Yannick (Sandvikens IF, Sweden)
NIYONZIMA Olivier (Unattached)
TWIZEYIMANA Martin Fabrice (Police FC)
NSABIMANA Eric (Police FC)
NIYONZIMA Haruna (As Kigali)
MANISHIMWE Djabel (APR FC)

AB’IMBERE

KAGERE Medie (SIMBA SC)
TUYISENGE Jacques (APR FC)
BYIRINGIRO Lague (APR FC)
IRADUKUNDA Jean Bertrand (GASOGI UNITED)
MUGUNGA Yves (APR FC)
HAKIZIMANA Muhadjir (Police FC)
TWIZERIMANA Onesme (Police FC)
NSHUTI Dominique Savio (Police FC)
KWITONDA Alain (APR FC)
NSHUTI Innocent (APR FC)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka