Jacques Tuyisenge yasezeranye n’umukunzi we Musiime Jordin (Amafoto)

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu “AMAVUBI” na APR FC, Jacques Tuyisenge, yaraye asezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Musiime Recheal Jordin.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, ni bwo Tuyisenge Jacques yasabye ndetse anakwa umukunzi we Musiime Recheal Jordin, bikaba byaraje bikurikira kuba aba bombi bari barasezeranye imbere y’amategeko taliki 19 Gashyantare 2021.

Nyuma yo guhabwa umugeni, kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gashyantare 2021 baje gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa EPR ruherereye mu mujyi wa Rubavu, nyuma haza gukurikiraho imihango yo kwakira abari batumiwe muri ibi birori byabereye nabyo i Rubavu.

Tuyisenge Jacques n
Tuyisenge Jacques n’umukunzi we Musiime Recheal Jordin

Tuyisenge Jacques ni umwe mu bakinnyi bamaze iminsi bari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” iri kwitegura imikino ibiri irimo uwa Mali na Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar.

Ku wa Gatanu hari habaye umuhango wo gusaba no gukwa

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bali mu bicu!!!! Ubukwe nicyo kintu cya mbere kidushimisha mu buzima,hamwe no kubyara.Byombi tubihabwa n’imana yaturemye.Natwe tujye tuyishimira twirinda gukora ibyo itubuza.Nibwo tuzaba mu bwami bwayo iteka ryose.

gataza yanditse ku itariki ya: 22-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka