Jacques Tuyisenge azamara ibyumweru bitandatu hanze y’ikibuga

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu akaba na rutahizamu wa APR FC, Jaques Tuyisenge, agiye kumara hagati y’ibyumweru bine na bitandatu hanze y’ikibuga nyuma yo kugira imvune.

Jacques Tuyisenge agiye kumara igihe kinini adakina kubera imvune
Jacques Tuyisenge agiye kumara igihe kinini adakina kubera imvune

Yavunitse ari mu mukino wabaye ku Cyumweru tariki 31 Mutarama 2021, ubwo u Rwanda rwasererwaga na Guinea muri 1/4 cya CHAN 2021, imikino ikaba ikomeje kubera muri Cameroon.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Gashyantare 2021, nibwo Tuyisenge yanyuze mu cyuma (MRI), kugira ngo barebe neza uko imvune ihagaze.

Nyuma y’ikizamini muganga w’ikipe y’igihugu, Patrick Rutamu aganira na The New times dukesha iyi nkuru, yavuze ko imvune izamara ibyumweru bitandatu.

Yagize ati "Jacques Tuyisenge yagize imvune mu ivi, bizafata hagati y’ibyumweru bine na bitandatu kugira ngo akire neza".

Rutamu avuga kandi ko Kalisa Rashid nawe yagize ikibazo cy’umutsi, akaba ashobora kugaruka igihe shampiyona izaba isubukuwe.

Ati “Twavuga ko amahirwe ya Kalisa yo gukina imikino ya CAF Confederation Cup iteganyijwe muri uku kwezi kwa Kabiri ari make, biragoranye”.

As Kigali izasura ikipe ya CS Sfaxien yo muri Tunisia tariki 14 Gashyantare 2021, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 21 Gashyantare 2021.

Manzi Thierry azamara iminsi mike hanze y'ikibuga nyuma yo kuvunikira mu mukino na Togo
Manzi Thierry azamara iminsi mike hanze y’ikibuga nyuma yo kuvunikira mu mukino na Togo

Ku mvune za Manzi Thierry na Iradukunda Jean Bertrand, uwo muganga yakomeje avuga ko bagize utubazo duto ariko ko bazagaruka mu minsi ya vuba.

Iradukunda Jean Bertrand na we yagize ikibazo mu ivi
Iradukunda Jean Bertrand na we yagize ikibazo mu ivi

Amavubi aragera mu Rwanda akubutse muri Cameroon kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gashyantare 2020, saa tatu n’iminota 40 z’ijoro (21:40).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka