Jacques Tuyisenge aragira inama abakinnyi bajya gukina hanze ntibahatinde

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi Tuyisenge Jacques, yavuze ku mpamvu abakinnyi b’abanyarwanda bashobora kujya gukina hanze ntibanahatinde, anabagira inama.

Visi-Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Jacques Tuyisenge, akanaba rutahizamu w’ikipe ya Petro Atletico de Luanda yo muri Angola, asanga hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umukinnyi ashobora kujya gukina muri shampiyona zo hanze ntatindeyo.

Tuyisenge Jacques yavuye muri Police FC yerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya muri 2016
Tuyisenge Jacques yavuye muri Police FC yerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya muri 2016

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio Jacques Tuyisenge uri muri Angola kugeza ubu, yadutangarije ko ameze neza kandi akomeje imyitozo n’ubwo shampiyona yabo yamaze guseswa, imyitozo bakoreshwa n’abatoza hifashishijwe ikoranabuhanga.

Jacques Tuyisenge, twamubajije kandi ibanga akoresha rituma abasha kuramba muri shampiyona zo hanze kandi akanitwara neza, tumubaza n’impamvu abakinnyi benshi bajya gukina hanze ntibahatinde, atubwira ko muri rusange gukina hanze Atari ikintu cyoroha

Yagize ati “Icyo navuga ni uko buriya gukina ahantu hatari iwanyu biratandukanye cyane, uhura n’ibintu byinshi bisaba kwihangana, ntibiba byoroshye, gusa bigufasha gukura mu mutwe, icyo navuga ku mukinnyi ugiye gukina hanze akongera kugaruka mu Rwanda ntabwo namushyiraho ikosa, kuko umuntu bitewe n’aho yagiye, hari igihe uhura n’imbogamizi rimwe na rimwe ugsanga nizatuma uhaguma”

“Urebye abantu bahura n’ibibazo bitandukanye, ni ikibazo kigoye kugifatira muri rusange kuko buri wese agira impamvu ze zihariye, ushobora kujya ahantu ugasanga ntibaguhemba neza, ushobora kujya ahantu ugasanga ntukina, buri wese agira impamvu ze kandi ibyo byose bibaho iyo ugiye gukina hanze.

“Kuko akenshi hari aho ujya barakwijeje ibintu runaka wahagera ntibabiguhereze, icyo gihe icyo ukora ni uguhita uterekereza kongera gutaha. Ku ruhande rwanjye ngira amahirwe ibyo ntibirangeraho”

Tuyisenge Jacques ubu ni rutahizamu wa Petro Ateletico de Luanda
Tuyisenge Jacques ubu ni rutahizamu wa Petro Ateletico de Luanda

“Gukina hanze ntibyoroshye bisaba kwemeza (ikipe urimo), bisaba kwitanga, bisaba ibintu byinshi, njye wasanga ndi umunyamahirwe nkaba mbasha gutinda muri shampiyona zo hanze na byo bibaho, navuga ko naba narahiriwe, ariko rwose ntawe nashyiraho ikosa ngo yagarutse.”

Jacques Tuyisenge kandi agira inama abakinnyi bajya gukina hanze….

“Icyo nasaba abakinnyi b’abanyarwanda ni ugukomeza gukora ukagira intumbero, ukagira intego muri wowe, kuko kugira impano nta ntego ufite muri wowe biragora ngo ube wakora kugira ngo ngo ugere ku ntego yawe, ugasanga ya mpano ufite ipfuye ubusa, muri iki kigihe impano itunze abantu kandi babayeho neza”

Jacques Tuyisenge kugeza ubu ategereje kumenya niba hazafatwa umwanzuro ko ikipe ye ya Petro Atletico de Luanda ihabwa igikombe, nyuma yo gusesa shampiyona iri ku mwanya wa mbere cyangwa hakomeza kwemezwa ko nta kipe izahabwa igikombe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka