Izagena uzatwara Balloon d’Or - Ibyo wamenya kuri EURO 2024 ibura amasaha make ngo itangire

Mu gihe habura amasaha mbarwa ngo irushanwa rihuza amakipe y’Ibihugu yo ku mugabane w’iburayi rizwi nka EURO 2024 ritangire, hari byinshi byitezwe birimo no kureba uzegukana Igikombe kigiye gukinwa ku nshuro ya 16.

Harabura amasaha mbarwa ngo irushanwa rya EURO 2024 ritangire
Harabura amasaha mbarwa ngo irushanwa rya EURO 2024 ritangire

Kuri uyu wa gatanu, tariki 14 Kamena 2024, mu gihugu cy’Ubudage haratangira irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu yo ku mugabane w’Iburayi rizwi nka EURO 2024 rigiye kuba ku nshuro ya 16, ni irushanwa riza muri 3 arebwa cyane ku Isi. Ni muri urwo rwego Kigali Today yakusanyije amwe amateka y’irushanwa ndeste n’ibyo kwitega kuri iyi nshuro.

Igitekerezo kiri rushanwa rya Euro rikinwa buri myaka 4 cyaje mu 1927 kizanwe n’uwari umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bufaransa witwaga Henri Delauna gusa nti cyahita gishyirwa mu bikorwa.

Ku ikubitiro mu 1960 ryabereye mu gihugu cy’u Bufaransa aho amakipe 17 yabanje gukina hagati yayo ashaka itike maze havamo 4 aba ariyo akina birangira ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe z’Aba-soviet ariyo icyegukanye itsinze Yugoslavia ibitego 2-1.

Mu 1996, nibwo amakipe yiyongereye agirwa 16 ndetse n’izina ry’irushanwa rirahinduka riva kuri European Nations’ Cup riba UEFA Euro.

Kuri iyi nshuro hazakorehwa Sitade 10 zirimo n’iya Bayer Munch

Sitade 10 zose zizakoreshwa ni izisanzwe zikinirwaho n’amakipe yo mu gihugu cy’Ubudage by’umwihariko ayo mu cyiciro cya Mbere ndetse no mu cya Kabiri, ikindi kandi nibura icyenda muri izisitade zakiriye igikombe cy’Isi cya 2006.

Iya mbere ni Olympiastadion Berlin Stadium. Iyi sitade isanzwe ikinirwaho n’ikipe ya Hertha Berlin, niyo sitade nini izaba iri muri iri rushanwa rya Euro kuko ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 70 ndetse ni nayo sitade ikunze kuberaho imikino yanyuma iyo ariyo yose mu gihugu cy’u Budage kuva mu 1985.

BVB Stadion Dortmund cyangwa Signal Iduna Park, ni sitade isanzwe ikinirwaho na Borussia Dortmund.

Sitade ya Signal Iduna Park, ikinirwaho na Dortmund nayo izakira iri rushanwa
Sitade ya Signal Iduna Park, ikinirwaho na Dortmund nayo izakira iri rushanwa

Dusseldorf Arena Stadium, ni sitade nayo izakoreshwa nayo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 47 yakirirwaho n’ikipe ya Fortuna Dusseldorf yo muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Budage.

Frankfurt Arena Stadium izwi nka Waldstadion cyangwa Deutsche Bank Park iri hafi kuzuza imyaka 100 yubatswe kuko yatashwe mu 1925 ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 35, hari kandi na Arena AufSchalke Stadium iyi sitade isanzwe ikinirwaho n’ikipe ya Schalke 04 nayo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 50. Igitekerezo cyo kuyubaka cyane mu 1990 gusa yuzura muri 2001.

Volksparkstadion Hamburg, sitade yakirirwaho na Hamburg SV yo mu cyiciro cya Kabiri mu Budage, hazakoreshwa kandi na Red Bull Arena (Leipzig Stadium) sitade nayo yubatswe mu 1956 ikaba ariyo yari nini mu Burayi bwose aho yakiraga ibihumbi 100 by’abafana bicaye neza, kugeza ubu ikaba yakira ibihumbi 41.

Arianz Arena Stadium ya Bayern Munch izakoreshwa muri EURO 2024
Arianz Arena Stadium ya Bayern Munch izakoreshwa muri EURO 2024

Indi sitade izakoreshwa ni Allianz Arena isanzwe ikinirwaho n’ikipe ya FC Bayern Munich yatangiye kubakwa mu 2003 kugera muri 2005. Iyi kipe yo yatangiye kuyikiniraho mu mwaka w’imikino wa 2006-07 kuko mbere yakiniraga kuri Munich Olympic Stadium guhera mu 1972.

Sitade twasorezaho ni iyitwa Stuttgart Arena Stadium. Iyi sitade yubatswe mu 1933 gusa ikaba yaragiye ivugururwa inshuro nyinshi ndetse inahindurirwa izina gusa iheruka kuvugururwa muri 2005.

Itsinda rya kabiri mu matsinda atandatu agize irushanwa niryo rikomeye

Muri EURO y’uyu mwaka izabera mu Budage, igizwe n’amastinda atandatu gusa abenshi bemezako itsinda rikomeye ari irya kabiri kuko hazazamuka amakipe abiri muri buri itsinda.

Uku niko amatsinda ahagaze muri EURO 2024
Uku niko amatsinda ahagaze muri EURO 2024

Istinda rya mbere ririmo; Germany, Scotland, Hungary, Switzerland
Itsinda rya Kabiri; Spain, Croatia, Italy na Albania.
Istinda rya Gatatu; Slovenia, Denmark, Serbia na England.
Itsinda rya Kane; Poland, Netherland, Austria ndetse na France
Itsinda rya gatanu; Belgium, Slovakia, Romania ndetse Na Ukraine
Itsinda rya gatandatu; Turkey, Georgia, Portugal ndetse na Czech Republic

Amakipe 24 yitabiriye igikombe cy’Uburayi uyu myaka, nibura 19 muri yo yari mu gikombe giheruka cya 2020 cyabaye mu 2021, harimo n’ikipe y’Igihugu y’Ubutaliyani ifite iki gikombe.

Amakipe arimo Ubwongereza, Ubufaransa, Portugal ndetse na Croatia yitwaye neza mu gushaka itike asoza adastinzwe bituma abona itike izamuka bidasubirwaho.

Cristiano Ronaldo niwe mukinnyi ufite ibitego byinshi muri EURO (14)
Cristiano Ronaldo niwe mukinnyi ufite ibitego byinshi muri EURO (14)

Albania ndetse na Romania niyo makipe ari muri irushanwa yongeye kugarukamo, nyuma y’uko atari yabashije kubona itike y’igikombe cy’Uburayi giheruka. N’aho Serbia ndetse na Slovania ni ubwa mbere yitabiriye EURO kuva 2000 yahindurirwa izina

EURO 2024, amakipe ntiyemerewe kurenza abakinnyi 26, ni ukuvuga ko abakinnyi bagomba kuba bari hagati ya 23-26. Ikindi kandi n’uko nta mukinnyi uzambara nimero irenze 26 ku mupira ndetse n’ikabutura.

Imikino 51 izakinwa muri iyi EURO 2024 izasifurwa n’abasifuzi 19 baturutse mu bihugu bitandukanye, mugihe Argentine aricyo gihugu cyonyine kitari icyo ku mugane w’Iburayi kizaba gifite abasifuzi muri iyi EURO.

Umukino wa mbere uratangira kuri uyu wagatanu saa tatu z’ijoro, ukazahuza ikipe y’Igihugu y’Ubudage yakiriye irushanwa ndetse n’Igihugu cya Scotland.

Ikipe y'igihugu y'Ubutaliyani niyo ifite iki gikombe giheruka cya 2020
Ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani niyo ifite iki gikombe giheruka cya 2020

Bamwe mu bakinnyi bitezwe muri EURO barimo Kylian Mbappé Lottin ndetse na Jude Bellingham, impamvu ni uko uzatwara irushanwa hagati yaba bombi azaba afite amahirwe menshi yo kwegukana Ballon d’Or, gusa bigasaba nanone gutegereza ibizava mu gikombe cya Amerika y’amajyepfo kuko uwitwa Vinicius Jr aramutse afashije igihugu cya Brazil kwegukana Copa America yahita atwara Ballon d’Or.

Kugeza ubu Iri rushanwa rimaze gukinwa inshuro 16 rikaba rimaze gutwarwa n’amakipe y’ibihugu 10 atandukanye. Ikipe y’Igihugu y’u Budage na Espagne buri imwe imaze kucyegukana inshuro 3, ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani n’u Bufaransa zo zimaze kucyegukana inshuro 2 mu gihe ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe z’Aba-soviet, Czech Republic, u Buhorandi, Denmark, u Bugereki na Portugal zo zagitwaye inshuro imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka