Itsinda riharanira impinduka muri ruhago ryisubiyeho ritanga umukandida muri FERWAFA

Nzamwita Vincent de Gaulle umaze imyaka ine ayobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na Mwanafunzi Albert nibo bazahatanira kuyobora FERWAFA.

Mwanafunzi Albert wa AS Kigali yatanze kandidatire
Mwanafunzi Albert wa AS Kigali yatanze kandidatire

Aba bagabo bombi bamaze gutanga Kandidatire zabo mu kanama gashinzwe gutegura aya amatora azaba muri Nzeli 2017.

Nzamwita Vincent De Gaulle niwe wabanje kuyitanga naho Mwanafunzi yayitanze bwa nyuma kuri uyu wa gatandatu 15 nyakanga 2017.

Mwanafunzi usanzwe abarizwa mu ikipe ya AS Kigali atanze kandidatire ye avuye mu itsinda riharanira impinduka mu mupira w’amaguru (Rwanda Football Coalition for Change) nyamara ryari ryaratangaje ko nta mukandida rizatanga.

Mwanafunzi Albert ubwo yashyikirizaga kandidatire ye kuri komisiyo ishinzwe gutegura amatora muri FERWAFA
Mwanafunzi Albert ubwo yashyikirizaga kandidatire ye kuri komisiyo ishinzwe gutegura amatora muri FERWAFA

Kwiyamamaza byatangiye ku itariki ya 14 Nyakanga 2017 bikazarangira ku tariki ya 9 Nzeli 2017. Ku itariki ya 10 Nzeli 2017 nibwo hazaba amatora mu nama y’inteko rusange.

Abaziyamamariza imyanya itanduaknye muri FERWAFA

Prezida: Mwanafunzi Albert na Nzamwita Vincent de Gaulle
Vice Perezida: Uwintwari John

Komisiyo ishinzwe umutungo: Ndejeje Uwineza Marie Rose na Munyandamutsa Maurice

Komisiyo ishinzwe amasoko: Kayiranga Liliane

Kamisiyo ishinzwe iterambere ry’abana: Kanamugire Fidele

Komisiyo ya tekiniki: Muteyinkingi Calixte Rachid

Komisiyo y’amategeko: Muhimpundu Sandra

Komisiyo y’iterambere bry’umupira w’abari n’abategarugori: Nyinawumuntu Grace

Komisiyo y’abasifuzi: Nzabahimana Augustin Neto

Komisiyo y’ubuvuzi: Habimana Gerard

Komisiyo y’umutekano: Mukiga Rutagengwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka