Itsinda riharanira impinduka muri ruhago ngo nta mukandida rizatanga muri FERWAFA

Nyuma y’uko Murenzi Abdallah atangaje ko atakiyamamaje ku mwanya wo kuyobora FERWAFA, itsinda riharanira impinduka muri ruhago ryatangaje ko ritazatanga umukandida.

Munyankumburwa umuyobozi w'ihuriro riharanira impinduka muri ruhago
Munyankumburwa umuyobozi w’ihuriro riharanira impinduka muri ruhago

Murenzi Abdallah, wahoze ayobora Akarere ka Nyanza yari yaratangaje ko aziyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa),nk’uko yari yarabisabwe n’abo mu itsinda riharanira ko habaho impinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda (Rwanda Football Coalition for changes).

Amatora y’umuyobozi wa FERWAFA ateganijwe mu kwezi kwa Nzeli 2017.

Murenzi avuga ko abamwifuzagaho kuba umukandida yabahaye icyumweru kimwe cyo kubyigaho kugira ngo ategure neza imigabo n’imigambi yari kuranga manda ye ariko nyuma ngo abona byazaba bihabanye na gahunda ze z’ubucuruzi, nk’uko yabitangaje mu kiganiro cya KT Sports gihita kuri KT Radio, Radio ya Kigali Today Ltd.

Agira ati “Ndashima abangiriye icyizere ariko ntabwo nziyamamaza,mfite akazi kenshi muri iyi minsi nabonye abafatanyabikorwa bagiye kumfasha kwagura akazi kanjye.

Ndi mu mirimo ijyanye n’ubucuruzi hari abantu turimo kuganira bo hanze mu rwego rwo kwagura ibikorwa. Umwanya wanjye rero uzaba ari muto kuko nzajya ngira ingendo nyinshi hanze.”

Murenzi yatangaje ko atakiyamamaje ku mwanya wo kuyobora FERWAFA
Murenzi yatangaje ko atakiyamamaje ku mwanya wo kuyobora FERWAFA

Akomeza avuga ko ariko nubwo ataziyamamariza kuyobora FERWAFA atazigera ajya kure abari bamugiriye icyizere.

Ati “Ntabwo nzabajya kure nzabaguma hafi,nzaguma ntanga ibitekerezo ku mupira w’amaguru ndawukunda , nkunda Abanyarwanda, nkunda iterambere nzakomeza gutanga ibitekerezo byanjye.

Yaba ubuyobozi buriho yaba ubuyobozi buzajyaho njye ntabwo ndeba uzaba uyobora uwakora neza akanyifashisha mu bitekerezo nta kibazo. Nibo bazi abo bari kumwe uko bahagaze mu bushobozi ariko bangishije inama, nabaha ibitekerezo.”

Murenzi ateruwe na Gomez batwara igikombe cya Shampiyona muri 2013
Murenzi ateruwe na Gomez batwara igikombe cya Shampiyona muri 2013

Atangaje ibi mu gihe yari aherutse kwitabira inama yari yahuje abagize ihuriro riharanira impinduka mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Munyankumburwa Jean Marie Vianney, ukuriye ihuriro riharanira ko habaho impinduka mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, usanzwe ari nyiri ikipe ya Pepiniere yabwiye KT Sports ko nta gitekerezo cyo gutanga umukandida bagifite.

Agira ati “Twebwe ntabwo dushaka umuntu runaka,dushaka impinduka nziza uwajyaho wese nta kibazo apfa kwemera guteza umupira wacu imbere.

N’ubwo hakomeza uhari cyangwa undi wajyaho twamushyigikira, tuzakomeza gutanga ibitekerezo byacu kugira ngo twubake umupira ufite icyerekezo.Ntabwo twihurije hamwe gutanga umukandida ahubwo twashakaga gutanga inama ngo twubake.”

Nzamwita Vincent De Gaulle, wari usanzwe ari umuyobozi wa FERWAFA yamaze gutangaza ko yiteguye kongera kwiyamamariza manda ya kabiri.

Ku wa gatanu tariki 15 Nyakanga 2017, byitezwe ko azashyikiriza akanama gashinzwe amatora (gakorera muri FERWAFA) kandidatire ye ngo yongere yiyamamarize kuyobora FERWAFA.

Murenzi ari kumwe na Gacinya uyobora ikipe ya Rayon Sports
Murenzi ari kumwe na Gacinya uyobora ikipe ya Rayon Sports

Ako kanama gashinzwe amatora kagaragaza ko kuva tariki 10 Nyakanga 2017 kugeza ku ya 15 Nyakanga 2017 amarembo afunguye ku muntu wese wifuza gutanga kandidatire ku mwanya wa perezida wa FERWAFA.

Abazaba bemerewe ku rutonde ntakuka bazatangazwa ku itariki ya 05 Kanama 2017, maze kwiyamamaza bitangire kuva ku itariki ya 14 Kanama 2017 kugeza ku ya 09 Nzeli 2017, umunsi umwe mbere y’amatora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Icyo nkundira murenzi, areba kure cyane. Yarebye asanga bamwe bayoborera inyuma yamalido bakiryamye kuri 2gore, aba abivuyemo.

Habiyakare yanditse ku itariki ya: 13-07-2017  →  Musubize

Mbega abagabo.... ndabagaya cyane... mwavuye mu magambo koko. ko mwumva mufite ibyo mwakemura murumva muzabikemurira mu bitangazamakuru? cg muri izo nama zanyu? uwo Mugabo se mwari mwizeye kuki yisubiyeho yabaye intwari se akirengagiza inyungu ze bwite wenda tukazamwibukira kwitera mbere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ?

Frank yanditse ku itariki ya: 11-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka