Itike ya macye ni 5,000 ku mukino Rayon Sports izacakiranamo na APR FC

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022, APR FC irakirwa na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona.

Ikipe ya Rayon Sports izakira uyu mukino kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, yamaze gutangaza ibiciro abakunzi b’amakipe yombi bazasabwa kugira ngo bakurikire uyu mukino.

Ibyo biciro bigaragaza ko mu myanya y’icyubahiro uzahicara azasabwa kwishyura amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), mu gihe iruhande rwaho hazishyurwa ibihumbi icumi (10,000Frw) naho ahasigaye hose hakishyurwa ibihumbi bitanu (5000Frw).

Itike ya macye y’ibihumbi bitanu ntabwo ari ibintu mu Rwanda, yewe by’umwihariko no kuri uyu mukino karundura byari byakabayeho ko igera kuri ayo mafaranga, dore ko kenshi iyo ari Rayon Sports yabaga yakiriye umukino, nibura itike ya macye yabaga ari ibihumbi bitatu (3000Frw).

Ni umukino uzwiho guhuruza imbaga
Ni umukino uzwiho guhuruza imbaga

Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu mukino izaba yemerewe kwakira 1/2 cy’abasanzwe bicara muri iyo stade, mu rwego rwo kubahira amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ngewe ndabona ntabyaciste amafaranga nayo ahubwo tugekwirebera umukino wamakipedukunda

munyaneza jacqwe yanditse ku itariki ya: 24-02-2022  →  Musubize

Ibiciro ni sawa tutazabura amafranga tukabura n’amanota.

Tom yanditse ku itariki ya: 24-02-2022  →  Musubize

Tnimwirengagize ibyiciro byubudehe mugabanye kumafaranga

MUSSA yanditse ku itariki ya: 23-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka