Ikipe ya Rayon Sports izakira uyu mukino kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, yamaze gutangaza ibiciro abakunzi b’amakipe yombi bazasabwa kugira ngo bakurikire uyu mukino.
Ibyo biciro bigaragaza ko mu myanya y’icyubahiro uzahicara azasabwa kwishyura amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), mu gihe iruhande rwaho hazishyurwa ibihumbi icumi (10,000Frw) naho ahasigaye hose hakishyurwa ibihumbi bitanu (5000Frw).
Itike ya macye y’ibihumbi bitanu ntabwo ari ibintu mu Rwanda, yewe by’umwihariko no kuri uyu mukino karundura byari byakabayeho ko igera kuri ayo mafaranga, dore ko kenshi iyo ari Rayon Sports yabaga yakiriye umukino, nibura itike ya macye yabaga ari ibihumbi bitatu (3000Frw).
Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu mukino izaba yemerewe kwakira 1/2 cy’abasanzwe bicara muri iyo stade, mu rwego rwo kubahira amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ngewe ndabona ntabyaciste amafaranga nayo ahubwo tugekwirebera umukino wamakipedukunda
Ibiciro ni sawa tutazabura amafranga tukabura n’amanota.
Tnimwirengagize ibyiciro byubudehe mugabanye kumafaranga