Amavubi arakomeza cyangwa arasezererwa? Ibyo wamenya ku mukino uhuza Togo n’u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021 ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irakina umukino wa nyuma mu itsinda. Uwo mukino uratuma Amavubi amenya niba yerekeza i Kigali cyangwa i Yaoundé.

Uwo mukino wa Gatatu mu itsinda C urahuza Amavubi na Togo kuri sitade yitwa Limbe Omnisports muri Cameroun.

Amavubi arasabwa ikintu kimwe gusa

Ni umukino witezweho byinshi, by’umwihariko ku bakunzi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, batagereje intsinzi ya mbere ndetse n’igitego cya mbere muri iki gikombe cya CHAN 2020 kiri kubera muri Cameroun.

Abanyarwanda baba muri Cameroun baza gushyigikira Amavubi mu mikino bakinioye i Douala, bifuza ko ikomeza muri 1/4 ikajya na Yaounde
Abanyarwanda baba muri Cameroun baza gushyigikira Amavubi mu mikino bakinioye i Douala, bifuza ko ikomeza muri 1/4 ikajya na Yaounde

Gusa kugeza ubu, gukomeza kw’Amavubi nta mibare myinshi irimo, kuko Amavubi ubu ari ku mwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri gusa. Barasabwa gutsinda gusa uyu mukino kuko baramutse banganyije cyangwa bagatsindwa bahita basezererwa.

Ni ikipe itaratsinda igitego

Muri uyu mukino Amavubi ataratsinda igitego na kimwe, arasabwa gukuraho ako gahigo katari keza kuko ibindi bihugu byose bari kumwe mu itsinda byabashije kunyeganyeza inshundura.

Ni ubwa kabiri bagiye gukina

Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Togo nta mateka bafitanye kuko nta marushanwa bakunze guhuriramo, gusa mu mwaka wa 2008 aya makipe yombi yigeze gukina umukino wa gicuti, Togo itsinda u Rwanda igitego 1-0.

Amavubi yaraye akoreye imyitozo mu mujyi wa Limbe
Amavubi yaraye akoreye imyitozo mu mujyi wa Limbe

Umutoza ashobora guhindura ikipe n’imikinire

Nyuma y’imikino ibanza u Rwanda rwagaragaye nk’igihugu cyakinaga kirinda kuba cyakwinjizwa igitego, bikaba byitezwe ko kuri uyu mukino umutoza ahindura imikinire, akaba yakongeramo abakinnyi bakina basatira izamu.

Ku ruhandi ruhande, ku masaha amwe, ikipe ya Uganda na yo iraba ikina na Maroc, aho na ho ikipe yabasha gutsinda uwo mukino iba ifite amahirwe yo guhita ibona itike yo kwerekeza muri ¼.

Umutoza Mashami Vincent na kapiteni w'Amavubi Jacques Tuyisenge batangaje ko biteguye kwitwara neza kuri uyu wa Kabiri
Umutoza Mashami Vincent na kapiteni w’Amavubi Jacques Tuyisenge batangaje ko biteguye kwitwara neza kuri uyu wa Kabiri

Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent, mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko uyu mukino nta bisobanuro byinshi ufite usibye kuwutsinda.

Yagize ati "Tuwiteguye nk’aho ari umukino wa nyuma, ni umukino nta yandi mahitamo dufite usibye kuwutsinda kugira ngo twizere gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho".

Ati "Iyo uzi ko ukina umukino wa nyuma nta wundi uzakurikiraho biragusaba imbaraga, birasaba ko umukino tuwinjiramo hakiri kare, ko dushaka uburyo bwose butuma tugera imbere y’izamu, abakinnyi ubushize berekanye ko babishoboye".

Ku ruhande rwa kapiteni w’Amavubi, Tuyisenge Jacques, yatangaje ko batagiye gutembera ahubwo biteguye guhatana kugera ku mukino wa nyuma, bakaba bizeye ko bagomba gusatira Togo kandi bakayitsinda.

Biteganyijwe ko uwo mukino uba ku wa Kabiri saa tatu z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda.

Uko amakipe akurikirana mu itsinda C
Uko amakipe akurikirana mu itsinda C
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

dufashe amavubi aratsinda 3 ze 0 turabakunda hano iribavu

imani dufashe fa bian yanditse ku itariki ya: 26-01-2021  →  Musubize

0787998011 turatsinda ntuye kayonza gahuni

uwimana jack yanditse ku itariki ya: 26-01-2021  →  Musubize

Amavubi aratsinda bibiri kurikime2 :1

dushimimana eriyezer yanditse ku itariki ya: 26-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka