Israel ikomeje gufasha u Rwanda kuzamura impano z’abana mu mupira w’amaguru

Mu gihe hakomeje kuvugwa ko hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu byaro, impano z’abana mu mikino inyuranye zititabwaho uko bikwiye, u Rwanda rwungutse umuterankunga ugiye kurufasha mu kuzamura impano z’abo bana.

Abana bishimiye ko baje kugaragaza impano zabo
Abana bishimiye ko baje kugaragaza impano zabo

Ni igihugu cya Israel, binyuze mu kigo cyitwa ‘Tony Football Excellency Program’, cyashinzwe n’umunya-Israel witangiye kuzamura impano z’abakiri bato witwa Yonat Tony, aho bakomeje kuzenguruka uturere tunyuranye mu Rwanda, bashakisha impano z’abana mu mupira w’amaguru, guhera ku myaka 12 kugeza kuri 17.

Ku ikubitiro abo bana bafite impano baratoranywa mu bigo by’amashuri byo mu mujyi wa Kigali, mu Karere ka Burera, Musanze, Bugesera na Kayonza.

Mu gikorwa cyo gutoranya abo bana bo mu Karere ka Musanze na Burera, cyabereye kuri sitade Ubworoherane ku wa Mbere tariki 07 Ugushyingo 2022, hagaragaye ubwitabire budasanzwe aho abana basaga 200 barimo abakobwa n’abahungu, bari bitabiriye ijonjora rya mbere.

Abana baza mu majonjora, ni abatoranywa mu bigo by’amashuri n’inzobere zinyuranye mu mupira w’amaguru, ndetse n’abarimu bigisha abo bana babana nabo umunsi ku wundi.

N'abakobwa ntibatanzwe
N’abakobwa ntibatanzwe

Abana babashije gutsinda amajonjora, babwiye Kigali Today uburyo bishimiye kuba babonye umuterankunga, nyuma y’uko impano zabo zari zisa n’izadindiye.

Ndisanze Emile ati “Mu Karere ka Burera impano z’imikino zirahari, ikibazo ni mu cyaro ntabwo dukina twisanzuye ngo tube twagaragaza impano zacu, icyaro gishobora gupfukirana impano y’umwana kuko ntitubona abantu badutera inkunga. Tubona abakinnyi benshi turusha umupira ariko kumenyekana birakomeye, gusa icyizere cyaje kuko twabonye abaje kureba uko dushoboye ngo badufashe kwigaragaza ngo tujye mu makipe akomeye”.

Uwayezu Aline ati “Mu cyaro by’umwihariko nk’abakobwa, abantu bapinga impano zacu zigapfukiranwa kandi dushoboye, ariko kuba twabonye abaterankunga baje kureba icyo dushoboye, icyizere kirahari ko natwe twagera kure”.

Ibyishimo byari byose
Ibyishimo byari byose

Arongera ati “Ndumva nifuza kugera ku rwego rwo hejuru, nkazamura umupira w’abakobwa mu Rwanda, ndifuza kuzibona mu ikipe ya Real Madrid y’abagore”.

Abarimu bari baherekeje abo bana, barunga mu ryabo, aho bemeza ko hari impano zajyaga zipfukiranwa bitewe n’ibyaro batuyemo.

Umwarimu witwa Muhayimana Philemon ati “Biranshimishije kuba abana batangiye kubona umuntu wita ku mpano zabo, cyane ko muri Burera dusa n’aho twari twarabuze abantu badufasha kuzamura impano abana bafite, tubonye ko abana bacu mu minsi iri imbere bazagira icyo bafasha Igihugu mu mupira w’amaguru”.

Dushimirimana Pacifique ati “Impano turazifite cyane, hari abana bazi gukina umupira ariko bari barapfukiranwe barabuza aho bigaragariza, ubu tubitezeho kuzakina mu makipe akomeye bakiteza imbere bateza imbere n’Igihugu”.

Bavuga ko mu byaro impano zabo zari zarapfukiranwe
Bavuga ko mu byaro impano zabo zari zarapfukiranwe

Ni umushinga watangijwe ku mugaragaro ku rwego rw’Igihugu muri Nzeri 2022, aho mu cyiciro cya mbere hakomeje gushakishwa impano, hakazakurikiraho icyiciro cyo gutoza abana batoranyijwe, ahagiye kubakwa ishuri ry’umupira w’amaguru (Academy) n’ibibuga bigezweho mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kagogo, mu gufasha abo bana kuzamura impano zabo mu gihe cy’imyaka icumi, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Rubega Risette, Umuvugizi muri uwo mushinga.

Ati “Nyuma yo kubona impano ni umwanya tuzafata wo gutangira kuzitoza zigakura, mwabonye ko zamaze kugaragara igisigaye ni ukuzitoza zigakura zikaba abanyamwuga. Ubu turi gukorana n’ababyeyi babo n’abarimu kugira ngo icyo gikorwa gikomeze kugenda neza, abarimu bari guhugurwa kugira ngo badufashe gutoranya izo mpano, kuko aribo babana n’abana umunsi ku munsi”.

Muri iyo gahunda yatangijwe yo guhitamo abana bafite impano, ni igikorwa cyitabwaho n’ibigo binyuranye, birimo RDB, MINEDUC, MINALOC na MINISPOC.

Mbere yo gutoranya abana bafite impano habanza kuzuzwa umwirondoro wabo
Mbere yo gutoranya abana bafite impano habanza kuzuzwa umwirondoro wabo
Hari imashini zabugenewe zireba uko ubuzima bw'umwana bwifashe
Hari imashini zabugenewe zireba uko ubuzima bw’umwana bwifashe
Abana babanza kwitabwaho mbere yo kujya mu kibuga kugaragaza impano zabo
Abana babanza kwitabwaho mbere yo kujya mu kibuga kugaragaza impano zabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka