Isonga yo mu Rwanda, Barcelone na Paris St Germain bagiye guhurira mu irushanwa muri Côte d’Ivoire

Ikipe y’Isonga yo mu Rwanda yatumiwe mu irushanwa ry’amashuri y’umupira rizabera muri Côte d’Ivoire mu Gushyingo 2017, aho izahurira n’amakipe akomeye i Burayi

Mu mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire hagiye kubera irushanwa rizahuza amakipe y’amashuri yigisha umupira w’amaguru (Academies) yo muri Afurika arimo nka Côte d’Ivoire, Maroc, Burkina-Faso n’ibindi, hakaba haranatumiwemo kandi amakipe yo ku mugabane w’i Burayi arimo Fc Barcelone yo muri Espagne, ndetse na Paris St Germain na St Etienne zo mu gihugu cy’u Bufaransa, ndetse n’andi yo mu Budage

Ikipe y'Isonga igiye kubona amahirwe yo guhatana n'ibihangange
Ikipe y’Isonga igiye kubona amahirwe yo guhatana n’ibihangange
Ikipe y'abakiri bato ya Fc Barcelone
Ikipe y’abakiri bato ya Fc Barcelone

Mu kiganiro twagiranye na Muramira Gregoire, umuyobozi w’Isonga, yadutangarije ko babonye ubutumire bwo kuzitabira iri rushanwa, kandi batangira imyitozo yo kuryitegura kuko rishobora kubera urufunguzo abana b’abanyarwanda rwo kwinjira mu makipe akomeye

Yagize ati “Ni irushanwa ribera I Abidjan rigahuza Academies zo muri Afurika no hanze yaho, uyu mwaka natwe twagize amahirwe baradutumira, ni rushanwa rikinwa n’abatarengeje imyaka 18, ubu twamaze kubasubiza tubamenyesha ko twiteguye kwitabira”

“Tuzahera ku bana bacu mu Isonga, ariko tuzashaka n’abandi bana beza batarengeje imyaka 18 bo mu yandi mashuri nka APR n’ahandi, ku buryo tuzajyana ikipe nziza kuko tuzana duhagarariye igihugu, bizaba bihaye umwanya abana b’abanyarwanda kumenyekana hanze kuko haba harimo n’abantu bashinzwe kureba abana bitwara neza, tugize amahirwe ntihabura abana bacu bashimwa”

Si ubwa mbere Fc Barcelone y'abato izaba ije gukina iri rushanwa, aha hari muri 2013
Si ubwa mbere Fc Barcelone y’abato izaba ije gukina iri rushanwa, aha hari muri 2013
Fc Barcelone yamaze kwemeza ko izitabira iri rushanwa izahuriramo n'Isonga yo mu Rwanda
Fc Barcelone yamaze kwemeza ko izitabira iri rushanwa izahuriramo n’Isonga yo mu Rwanda
Lionnel Messi ubwo yari akiri mu ikipe y'abakiri bato ba Fc Barcelone
Lionnel Messi ubwo yari akiri mu ikipe y’abakiri bato ba Fc Barcelone

Iri rushanwa ryitwa TIDA (Tournoi International du District d’Abidjan), biteganyijwe ko rizatangira Tariki 30/11/2017, rikazasozwa tariki 06/12/2017, aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’ikipe y’Isonga, gusa ikazongeramo n’abandi bana bo mu mashuli y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda

Munir El Haddadi wa Fc Barcelone nawe yigeze kwitabira iri rushanwa
Munir El Haddadi wa Fc Barcelone nawe yigeze kwitabira iri rushanwa

Uko amakipe yakurikiranye muri iri rushanwa mu mwaka wa 2013

1. Feyenoord Football Academy (Ghana)
2. Asec Mimosas (Côte d’Ivoire)
3. Académie Royale Mohamed VI (Maroc)
4. FC Barcelone (Espagne)
5. Apapa Golden Stars (Nigeria)
6. Team 360 (Bénin)
7e Volcan Junior (Côte d’Ivoire)
8e Kada School International (Burkina Faso)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nari ngize ngo ni abakuru ariko n’abana ntacyo.Nabonaga bari kuzatsindwa byinshiiiii.urugero ISONGA 0-24 BARCELONA .

Masld yanditse ku itariki ya: 20-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka