Isonga yatsinze Côte d’Ivoire mu irushanwa ry’amashuri yigisha ruhago

Ikipe y’Isonga yo mu Rwanda yatumiwe mu irushanwa ry’amashuri y’umupira w’amaguru muri Afurika riri kubera muri Cote d’ivoire, yatsinze umukino wayo wa mbere.

Isonga yatumiwe mu irushanwa rihuza amashuri yigisha umupira w'amaguru muri Afurika
Isonga yatumiwe mu irushanwa rihuza amashuri yigisha umupira w’amaguru muri Afurika

Uwo mukino wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 30 Ugushyingo 2017, Isonga yatsinze Ivoire Foot Ball Academy yo muri Cote d’Ivoire, hitabajwe penariti maze Isonga itsinda 4-3.

Umukino wari warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Isonga niyo yari yafunguye amazamu ku munota wa kabiri maze Ivoire Foot Ball Academy iza kwishyura.

Ikipe itsinze bayibarira amanota abiri naho itsinzwe bakayibarira inota rimwe kugira ngo hazaboneke ikipe yarushije izindi amanota maze ibe ari yo yegukana igikombe cy’irushanwa.

Ku itariki ya 01 Ukuboza 2017 biteganyijwe ko Isonga FC izakina umukino wayo wa kabiri n’ikipe yo muri Ghana.

Ivoire Academy yatsinzwe n'Isonga
Ivoire Academy yatsinzwe n’Isonga

Iryo rushanwa ryatangiye kuri uyu wa kane tariki ya 30 Ugushyingo 2017, rizasozwa ku itariki ya 06 Ugushyingo 2017.

Ryitabiriwe n’amakipe y’amashuri y’umupira w’amaguru yo ku mugabane wa Afurika. Hatumiwemo n’ikipe y’ingimbi za Barcelone n’amakipe yo mu Budage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka