Isonga yasabye Ferwafa kudaha Rayon Sports ibyangombwa by’abakinnyi babiri yayikuyemo

Ikipe y’Isonga yandikiye Ferwafa iyisaba kudaha ibyangombwa abakinnyi babiri barimo Iradukunda Axel na Hakizimana Adolphe kuko hari ibyo ibona Rayon Sports itubahirije

Ibibazo by’abishyuza n’abarega ikipe ya Rayon Sports bikomeje kwisukiranya, aho ubu nyuma y’ikibazo cy’umutoza Ivan Minnaert kimaze iminsi, ubu hakomeje ibindi birego by’abakinnyi barega ikipe ya rayon Sports ktubahiriza ibyo bumvikanye.

Hakizimana Adolphe na Iradukunda Axel berekeje muri Rayon Sports muri uyu mwaka w
Hakizimana Adolphe na Iradukunda Axel berekeje muri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino urangiye

Kugeza ubu hatahiwe ikipe y’Isonga yandikiye FERWAFA iyisaba kudaha ibyangombwa abakinnyi babiri bayivuyemo berekeza muri Rayon Sports, abo bakaba ari myugariro Iradukunda Axel, ndetse n’umunyezamu Hakizimana Adolphe.

Mu ibaruwa Isonga yandikiye Ferwafa, bavuga ko tariki 21/01/2020 na bwo bari bayandikiye babaza impamvu aba bakinnyi babiri bakinira Rayon Sports kandi nta mpapuro zibarekura bahawe n’Isonga, Rayon Sports iza gusabwa n’akanama nkemurampaka kwicarana n’Isonga bakayigenera ibiteganywa n’amategeko.

Bavuga kandi ko kuva icyo gihe Rayon Sports ntacyo yigeze ikora kuri icyo kibazo, bityo bakaba basaba FERWAFA kudaha ibyangombwa (Licences) aba bakinnyi kuko kugeza ubu babona batakiri abakinnyi ba Rayon Sports.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka