Isonga na Rwamagana zisimbuye Kiyovu na Pépinière mu cyiciro cya mbere

Ikipe ya Rwamagana n’Isonga zitsinze imikino ya 1/2 mu cyiciro cya kabiri, zihita zibona itike yo kugaruka mu cyiciro cya mbere

Kuri uyu wa Gatandatu amakipe agomba kwinjira mu cyiciro cya mbere yamenyekanye, aho Rwamagana yatsinze Miroplast naho Isonga isezerera Muhanga

Ikipe ya Rwamagana yabanje mu kibuga, iza no guhita izamuka mu cyiciro cya mbere
Ikipe ya Rwamagana yabanje mu kibuga, iza no guhita izamuka mu cyiciro cya mbere

Umukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza mu cyiciro cya kabiri wahuzaga Rwamagana City na Miloplast warangiye Rwamagana City itsinze Miloplast 1-0.

Abakinnyi ba Rwamagana na Miroplast basuhuzanya mbere y'umukino
Abakinnyi ba Rwamagana na Miroplast basuhuzanya mbere y’umukino

Aya makipe yashakaga itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere yakinaga umukino wo kwishyura ahatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere,umukino ubanza wabereye

I Rwamagana ku kibuga cya Rwamagana City wari warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Abafana ba Rwamagana n'ibendera ry'ikipe yabo
Abafana ba Rwamagana n’ibendera ry’ikipe yabo

Uyu mukino wo kwishyura watangiye Ikipe ya Miloplast ariyo yinjira mu mukino mbere aho yanahushije uburyo bwo gutsinda ibitego nyuma ariko Rwamagan yaje kugaruka mu mukino nayo irasatira ku buryo nayo yaje guhusha uburyo bw’ibitego.

Rwamagana City yasatiraga cyane yaje kubona Penalite ku munota wa 45 w’igice cya mbere maze Patrick Munyankindi ayinjiza neza igice cya mbere kirangira Rwamagan ifite 1 ku busa bwa Miloplast.

Rwamagana yishimira igitego cyayizamuye mu cyiciro cya mbere
Rwamagana yishimira igitego cyayizamuye mu cyiciro cya mbere

Mu gice cya Kabiri Miloplast yazanye ingufu zidasanzwe irasatira Cyane Maaze abasore ba Muvunyi Fils utoza Miloplast bakirangaraho imbere y’izamu umukino urinda urangira ari 1-0 byanatumye Rwamagana City igaruka mu Cyiciro cya mbere nyuma y’uko yari yamanutse umwaka ushize.

Abakinnyi ba Rwamagana bishimira igitego cyabazamuye mu cyiciro cya mbere
Abakinnyi ba Rwamagana bishimira igitego cyabazamuye mu cyiciro cya mbere

Isonga y’abana bato, isezereye Muhanga

Iyi kipe y'Isonga yari imaze imyaka 2 yarasubiye mu cyiciro cya kabiri
Iyi kipe y’Isonga yari imaze imyaka 2 yarasubiye mu cyiciro cya kabiri

Mu wundi mukino wo kwishyura wahuzaga Muhanga na isonga warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 bituma ikipe y’Isonga ariyo izamuka kuko yari yabashije gutsinda igitego 1-0 mu mukino ubanza.

Nkubana Marc w'Isonga, umwe mu bakinnyi bakiri bato ariko bagaragaza ejo hazaza heza
Nkubana Marc w’Isonga, umwe mu bakinnyi bakiri bato ariko bagaragaza ejo hazaza heza
Ikipe ya Muhanga ntibonye amahirwe yo kugaruka mu cyiciro cya mbere
Ikipe ya Muhanga ntibonye amahirwe yo kugaruka mu cyiciro cya mbere
Mu mukino ubanza Isonga yari yatsinze Muhanga 1-0
Mu mukino ubanza Isonga yari yatsinze Muhanga 1-0
Isonga isezereye Muhanga, iyitsinze igitego 1-0 mu mikino yombi
Isonga isezereye Muhanga, iyitsinze igitego 1-0 mu mikino yombi

Amakipe yazamutse Rwamagana City na isonga azasimbura Kiyovu Sport na Pepiniere zamanutse uyu mwaka mu cyiciro cya kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Isonga irabikoze byo kandi pole kuri Kiyovu!

Rwamakuba Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka