Isonga FC yatesheje amanota Etincelles

Isonga FC yabujije Etincelles kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona ku cyumeru tariki 29/01/2012, ubwo aya makipe yanganyaga ibitego 2 kuri 2 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri sitade Umuganda i Rubavu.

Nk’ikipe nkuru, Etincelles yari ifite icyizere cyo kubona amanota atatu ariko abasore b’Isonga barayigoye cyane ndetse n’inota rimwe Etincelles yabonye ryarabagoye.

Isonga FC ni yo yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Cyubahiro Jacques. Umunya Uganda, Ochaya Silva, uhagaze neza muri iyi minsi yishyuye icyo gitego maze ahita yuzuza ibitego umunani, ari nabyo byinshi muri iyi shampiyona, akaba abinganya na Meddie Kagere wa Police FC.

Isonga FC yakinishaga imbaraga, yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Hamidou Ndayisaba.

Nyuma yo kwizera ko bashobora gutahana amanota atatu, abasore b’Isonga bakina inyuma bagize uburangare maze Abed Mulenda ufite inararibonye mu gutaha izamu abatsinda igitego habura amasegonda 30 ngo umukino urangire, amakipe ahita agabana amanota.

Nyuma y’uwo mukino Etincelles yagumye ku mwanya wa gatandatu n’amanota 18, mu gihe Isonga na yo yagumye ku mwanya wa 10 n’amanota 7, mu mikino 7 imaze gukina.

Nubwo isonga FC yatsinze umukino umwe gusa mu mikino irindwi imaze gukina, ni ikipe yihagazeho kuko na mbere yo gutesha amanota Etincelles ku kibuga cyayo, yari imaze kuyatesha Kiyovu Sport ubwo ayo makipe yanganyaga igitego kimwe kuri kimwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Kugeza ubu APR FC ni yo iri ku isonga n’amanota 24 mu mikino 11 imaze gukina ikaba ikurikirwa na Mukura ifite 23. Police FC ifite amanota 21, Kiyovu Sport 21, mu gihe Rayon Sport iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 19.

Nyanza FC, Espoir FC na AS Kigali ni zo ziza ku myanya itatu ya nyuma zose zikaba zifite amanota atandatu gusa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka