Isonga FC yahangamuye Rayon Sport

Isonga FC yatunguye Rayon Sport iyitsinda ibitego 3 kuri 1 mu mukino umwe gusa wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 04/02/2012.

Rayon Sport yagiye gukina uyu mukino ifite akanyamuneza yakuye ku ntsinzi iremereye yagize ubwo yasezereraga La Jeunesse muri 1/8 mu gikombe cy’Amahoro ndetse inagaragaza umukino mwiza.

Ku mukino wahuje Rayon Sport imaze imyaka 44 muri shampiyona n’Isonga yashinzwe muri 2011, byaje guhinduka ubwo Isonga igizwe n’abana batarengeje imyaka 20 yayitsindaga ibitego 3 kuri 1.

Isonga FC ni yo yabanje kubona igitego ku munota wa 21 gitsinzwe na Faruk Ruhinda.
Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, abakina inyuma ba Rayon Sport hamwe n’umunyezamu wayo Juma Mpongo, bahagaze nabi maze myugariro wa Rayon Sport Iddy Nshimiyimana yitsinda igitego gihita kiba icya kabiri ku ruhande rw’Isonga FC.

Mu gice cya kabiri Rayon Sport yakomeje gushaka uko yakwishyura igitego ndetse ibigeraho ubwo Hamis Cedric yatsindaga igitego cya mbere cya Rayon Sport ku munota wa 67.

Faruk Ruhinda wari uhagaze neza muri uwo mukino yatsinze igitego cya gatatu gishimangira intsinzi y’Isonga maze umukino urangira Rayon Sport itsinzwe ibitego 3 kuri 1.

Uyu ni umukino wa kabiri Isonga FC itsinze nyuma y’imikino 8 imaze gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, kuko yari yaratsinze Nyanza FC gusa. Isonga yanganyije imikino 4 harimo ibiri yanganyije n’ibihangange nka Kiyovu Sport na Etincelles. Kugeza ubu yatsinzwe inshuro eshatu.

Nyuma yo gutsinda Rayon Sport, Isonga FC yavuye ku mwanya wa 10 ijya ku mwanya wa 9 n’amanota 10 mu mikino 9 imaze gukina mu gihe amenshi mu yandi makipe yo yakinnye imikino 11.

Gutsindwa kwa Rayon Sport ntacyo byahinduye ku mwanya wa gatanu yari iriho kuko yawugumyeho. Gusa biragaragara ko amakipe akomeye zarwaniraga igikombe atangiye kugenda ayisiga buhoro buhoro.

Kugeza ubu APR FC ni yo ikiri ku isonga n’amanota 24, ukurikiwe na Mukura VS ifite amanota 23. Police FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 21, ikurikirwa na Kiyovu Sport na yo ifite amanota 21, naho Rayon Sport ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 19.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

njyewe isonga yarayemeje too ibi bikwiriye guha ferwafa isomo bagategura abana bato kumukino wa nigeria kuko bigaragara ko umupira wamaguru ukinwa nabana bato.

gasagure geoffrey yanditse ku itariki ya: 7-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka