Isoko ry’abakinnyi: Bayern Munich yemeye kurekura Lewandowski, Paul Pogba ku muryango wa Juventus

Isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi i Burari rirakomeje, nko mu gihugu cy’u Bwongereza isoko ryafunguye ku mugaragaro tariki ya 10 Kamena 2022, ikipe ya Liverpool yamaze kwinjiza rutahizamu Darwin Nunez yaguze mu ikipe ya Benifica muri Portugal, mu gihe Manchester City bahangana muri iyi minsi nayo yerekanye ku mugaragaro rutahizamu, Braught Erling Halland baguze mu ikipe ya Borsussia Dortmund.

Ikipe ya Tottenham Hotspurs yamaze kumvikana na Brighton kugira ngo igure umunye-Mali, Yves Bissuma w’imyaka 25, ukina hagati mu kibuga. Uyu musore azatangwaho miliyoni 25 z’Amapawundi mu gihe kuri ubu hari ibiganiro hagati ya Spurs n’umukinnyi ku giti cye baganira ku bizamutangwaho.

Frankie de Jong ukinira FC Bacelona wifuzwa na Manchester United, yavuze ko bishimisha kuba amakipe akwifuza ariko ko ari mu ikipe ikomeye ku isi. Uyu musore Manchester United iramwifuza ndetse yamaze no kwerekana ko yifuza kumutangaho miliyoni 60, ndetse n’icumi z’inyongera z’Amayero, ariko ikipe ya FC Barcelona ifite ubushake bwo kuba yamutanga, ngo ntabwo yiteguye kujya hasi ya miliyoni 85 z’Amayero.

Ikipe ya Chelsea ngo nibura yifuza miliyoni 25 z’Amayero kugira ngo ibe yatiza Romelu Lukaku mu ikipe ya Inter, iyi kipe ariko yo mu Butaliya ngo yiteguye kugerageza ikareba ko ayo mayero yagabanuka, mu gihe Romelu Lukaku we ubwe ngo yiteguye kugabanya umushahara kuko yifuza gusubira mu rugo, aho yagiye mu Bwongereza aturuka.

Paul Pogba ari hafi gusinyira Juventus imyaka ine ayikinira
Paul Pogba ari hafi gusinyira Juventus imyaka ine ayikinira

Ikipe ya Real Madrid ngo yaba iri mu biganiro na Borussia Dortmund kugira ngo izagure Umwongereza, Jude Belligham, uyu musore ngo ashobora gutangwaho miliyoni 90 z’Amayero, ariko mu gihe yagurwa ngo yagera muri Real Madrid mu mwaka wa 2023.

Nyuma yo guterana amagambo hagati ya Robert Lewandowski wifuza kuva muri Bayern Munich n’iyi kipe pe, kuri ubu ikinyamakuru Bild gitangaza ko iyi kipe yatangiye kumva ko yamurekura akagenda nk’uko yabisabye, ndetse ngo biteguye kuba baganira mu gihe haza ikipe nibura itanga miliyoni 40 z’Amayero.

N’ubwo ikipe ya Chelsea na Newcastle United ziteguye kuba zakwishyura ibisabwa byose, kugira ngo babone myugariro Jules Kounde, ukomoka mu Bufaransa agakinira ikipe ya FC Seville, uyu musore ngo ashobora guhitamo kwigumira muri espagne dore ko nk’uko bitangazwa na Mundo Deportivo, ikipe ya FC Barcelona ngo iri mu biganiro na Seville uyu Mufaransa akinira.

Paul Pogba ngo yamaze kumvikana n’ikipe ya Juventus ko azajya ahembwa miliyoni 8 z’Amayero, uyu musore ngo azanasinya amasezerano muri iyi kipe mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi, ikipe ya PSG ariko ngo iracyasunika nayo binyuze mu bahagarariye uyu mugabo, ni mu gihe ariko muri Juventus bivugwa ko agomba gusinyamo amasezerano y’imyaka ine ayikinira.

Romelu Lukaku arifuza gusubira muri Inter
Romelu Lukaku arifuza gusubira muri Inter

Nyuma yuko amezi atandatu yari yarasinye muri Leeds United arangiye, ikinyamakuru The Athletic kiratangaza ko Manchester United yamaze gutanga ubusabe kuri Christain Ericksen w’imyaka 30, kugira ngo azayikire guhera mu mwaka utaha w’imikino wa 2022-2023.

Ikipe ya Bayern Munich nyuma yuko ibiciro yari yatanze kuri Sadio Mane mbere byanzwe na Liverpool, kuri ubu iyi kipe ngo yiteguye gutanga agera kuri miliyoni 34 z’Amapawundi kugira ngo yegukane uyu mugabo wari usigaje umwaka umwe muri Liverpool.

Ikinyamakuru Evening Standard kiratangaza ko Gabriel Jesus we ubwe yifuza kujya mu ikipe ya Arsenal, akongera gutozwa na Mikel Arteta wamutoje ubwo yari umwungiriza muri Manchester City. Uyu musore w’imyaka 25 ukomoka muri Brazil, afite umwaka umwe usigaye ku masezerano ye muri Manchester City, mu gihe kandi ikipe ya Chelsea iri mu makipe nayo amutekerezaho.

Kalvin Philips nawe ngo yiteguye gukora ibishoboka akerekeza muri Manchester City imwfuza
Kalvin Philips nawe ngo yiteguye gukora ibishoboka akerekeza muri Manchester City imwfuza

Umukinnyi w’Umwongereza ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Leeds United, Kalvin Philips w’imyaka 26, ikinyamakuru Football Insider kiratangaza ko yamaze kubwira ubuyobozi bw’ikipe ye ko yifuza kuyivamo mu gihe ari kwifuzwa n’ikipe ya Manchester City cyane. Iyi kipe iheruka gutwara shampiyina y’u Bwongereza 2021-2022, yifuza kuba yamutangaho Amapaundi ari hagati ya miliyoni 45-50 ndetse ngo nawe yiteguye gusunika mu gihe ubusabe bwaba bwageze ku meza.

Ikipe ya Tottenham Hotspurs, Aston Villa na Newcastle United, ni amakipe ngo arimo kwifuza Gareth Bale uheruka gusoza amasezerano mu ikipe ya Real Madrid. Uyu musore watwaranye UEFA Champions Ledague 5 n’iyi kipe nyuma yo gufasha igihugu cye cya Wales kubona itike y’Igikombe cy’isi 2022, bivugwa ko yifuza ikipe yakinira ku masezerano y’igihe gito, mu makipe ashoboka harimo Cardiff City y’iwabo, ariko ikina mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’u Bwongereza.

Robert Lewandowski, ikipe ya Bayern Munich yemeye kumurekura
Robert Lewandowski, ikipe ya Bayern Munich yemeye kumurekura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka