Ishoramari rishyirwemo ubwenge, Sadate asabwa kwiyunga n’abafana - Ibitekerezo by’abafana

Abakunzi batandukanye ba Rayon Sports baganiriye na Kigali Today bagira icyo bavuga nyuma y’uko Komisiyo y’ubujururire muri FERWAFA igize umwere umuyobozi w’iyi kipe, Munyakazi Sadate.

Uwitwa Niyigaba Anastase yavuze ko ishoramari rigomba gushyirwamo ubwenge. Yagize ati "Biriya twari tubyiteze kuko bariya bagabo ni umutego bari bateze wo kumwirukana. FERWAFA ntacyo yari kurenzaho kuko Sadate yabatanze ibukuru. Buriya umupira w’amaguru si intambara bariya bagabo bagateye intambwe ya mbere bakamwegera bakamufasha kubaka nta guhangana. Ishoramari rijyane n’ishorabwenge urebe ko bitagenda neza."

Uwitwa Hakizayezu Alain avuga ko yatunguwe n’imyanzuro yatangajwe atanga n’inama. Yagize ati "Ku bwanjye umwanzuro wa komisiyo y’ubujurire wantunguye, sinari niteze ko yakurirwaho ibihano kuko mbona bizatuma abayobozo b’amakipe (clubs) bakomeza gukora ibyo bashatse kuko badahanwa. Birerekana ko FERWAFA itinya amakipe makuru. Yagombaga guhabwa hejuru y’amezi 6 kuko ibyo yakoze mbona ari nko kugonganisha abafana ba Rayon Sports na FERWAFA kandi n’ubusanzwe umubano wabo urangwamo kutavuga rumwe ku myanzuro ifatwa.”

Yongeyeho ati “Rero iyo nka biriya bivuzwe n’umuyobozi bigera mu bafana bo hasi bigakurura urwikekwe ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kandi bidakwiye. Kuba ababariwe na FERWAFA, mbona bidakuyeho ibyo ashinjwa n’Abareyo kuko ikigaragara ni uko ikipe agiye kuyihindura ikipe irwanira imyanya runaka kurusha gushaka igikombe."

Hakizayezu yasoje atanga inama ku bo bireba. Ati "Nasoza musaba kwicarana n’abayoboye Rayon Sports mbere ye akabasaba imbabazi kuko yabasize isura mbi kandi ikiriho bitangiye ikipe kuko ni bo dukesha izina dufite uyu munsi. Ikindi niba akunda ikipe ashake uko mu bafana hagarukamo ubumwe."

Uwitwa Murego Philemon, kuri we asanga amatsinda y’abafana akeneye gushyigikira ubuyobozi buriho. Yagize ati "Mbona n’ubundi yari umwere kandi kwiyunga n’abafana ntacyo bapfuye ubu igikenewe ni ukureba uruhare rwa buri munyamuryango kugira ngo ikipe ibeho, naho abanyamuryango bumva ko bakwicara hariya umuntu akazana umutungo we bikarangirira aho nibwira ko atari byo. Dukeneye gufatanya n’ubuyobozi.”

Yakomeje agira ati “Ndakangurira amatsinda y’abafana ( Fan Clubs ) zitandukanye kongera gukora dushyigikira ubuyobozi."

Munyakazi Sadate yahanwe na Komisiyo y’imyitwarire ya FERWAFA amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru imushinja gutesha agaciro ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda . Ku wa kane tariki ya 11 Kamena 2020 Komisiyo y’ubujurire yavanyeho ibyo bihano imugira umwere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Nsanga Sadate yarakubitanye n’ibibazo bitatu: ubukene bw’ikipe, guhagarara kwa shampiona no gushaka gukoresha audit, abayoboye mbere ye bashobora kuba baratinye ko ibyagenze nabi mu micungire y’ikipe byamenyekana bikabangiriza igihagararo. Nyamara yagaragaje ko yafatanya na bo ubwo yashyiragaho akanama ngishwanama kagizwe na bo. Sadate igihe amaze ku buyobozi bwa rayon sport ni gito cyane, ibibazo yahuye na byo si ibyo gukemura mu mwanya muto kandi wenyine. Nahabwe igihe gihagije yubake ubufatanye n’abakunzi b’ikipe, na bo bamube hafi batahirize umugozi umwe muzarebe ngo ibibazo byose birakemuka mu mutuzo.

Frodouard yanditse ku itariki ya: 14-06-2020  →  Musubize

Nsanga Sadate yarakubitanye n’ibibazo bitatu: ubukene bw’ikipe, guhagarara kwa shampiona no gushaka gukoresha audit, abayoboye mbere ye bashobora kuba baratinye ko ibyagenze nabi mu micungire y’ikipe byamenyekana bikabangiriza igihagararo. Nyamara yagaragaje ko yafatanya na bo ubwo yashyiragaho akanama ngishwanama kagizwe na bo. Sadate igihe amaze ku buyobozi bwa rayon sport ni gito cyane, ibibazo yahuye na byo si ibyo gukemura mu mwanya muto kandi wenyine. Nahabwe igihe gihagije yubake ubufatanye n’abakunzi b’ikipe, na bo bamube hafi batahirize umugozi umwe muzarebe ngo ibibazo byose birakemuka mu mutuzo.

Frodouard yanditse ku itariki ya: 14-06-2020  →  Musubize

Nsanga Sadate yaba yaragize ibibazo bitatu: ubukene bw’ikipe, guhagarara kwa shampiona no gushaka gukoresha audit kugira ngo amenye aho atangirira imicungire mishya y’ikipe; abayoboye ikipe mbere ye bashobora kuba baragize impungenge ko ibyagenze nabi ku ngoma zabo byamenywa na rubanda bikabangiriza igihagararo. Nyamara yari yerekanye ubushake bwo gifatanya na bo igihe yashyiragaho akanama ngishwanama kagizwe na bo. Ibyo byose hamwe no kuba Sadate nta gihe aramara ku buyobozi bw’ikipe, bituma akwiye gufatwa nk’umuntu wese uhawe inshingano nshya ugomba gufashwa akamenyerezwa, akemera kujya inama, agashyigikirwa aho kumutererana no kumumwaz

Frodouard yanditse ku itariki ya: 14-06-2020  →  Musubize

Rayon Sport, igomba kwicyara igashyira hamwe. Sports yinjyiye muri politic ntaho ishobora kugera. Gusa Rayon Sport funs ifite ikibazo cyokwiyumvamo bamwe mubayobozi abandi ntibabagirire icyizere. Nibikomeza bitya, Rayon ishobora kuzacyikamo 2. Nibicyare basase inzobe. Gusa Sadatte aragerageza. arikonawe agabanye amagambo ashyirimbere ibikorwa byafasha club ya Rayon. nibakomeze basinzirire mukutumvikana APR FC yacu tubanikire.

Tusale yanditse ku itariki ya: 13-06-2020  →  Musubize

Ikigaragara ni uko abafana bamwe aho gukunda ikipe, usanga biruka inyuma y’abantu. Kuba hari utorewe kuyobora ikipe abatamwishimiye bakajya kumutega imitego no gusenya ibyo yubaka,mbona atari ugukunda ikipe ahubwo ari ukiyishamo indonke no guhurura tutazi uwo dutabaye. KO Rayon yashinzwe kera ikayoborwa n’abantu benshi bamwe bakaba batakiriho, iyo twifanira abayobozi tudafite ikipe ku mutima aho yo iba ikiriho?

Manud yanditse ku itariki ya: 13-06-2020  →  Musubize

Mu Rwanda niho uwarezwe afatwa nk’umunyacyaha. Kuki Niyigaba Anastase atekereza ko Ibirego byarezwe Sadate bigize icyaha cyagombaga gutuma ahanwa?

Twibutse ko ibyemezo byinshi Komite Nyobozi ya FERWAFA ibifata igendeye ku marangamutima kuko nta ngingo z’amategeko igaragaza.

Ibyo kandi bikorwa ku bushake kuko kudashyiraho amategeko yuzuye ari amayeri yo kugirango bajye bafata ibyemezo bishakiye. Buri gihe baba bafite umunyamategeko, ariko nta na rimwe ndumva bafite gahunda yo gusahyiraho amategeko ndengamikorere ahamye, yakwiyambazwa igihe habayeho impaka cyangwa kutumvikana.

Nibaza icyo Jules KARANGWA amaze.

kalisa yanditse ku itariki ya: 13-06-2020  →  Musubize

Muraho neza muri rayon sports dushyire hamwe tube umujyango umwe kuko turi bamwe mukomere ni honore ngororero-kabaya

Honoré NIYOTWAMBAZA yanditse ku itariki ya: 13-06-2020  →  Musubize

Munyakazi Sadate ndamushyigikiye. Ferwafa uko yari yagize ishyaka ryokumuhana nikurikizeho no kumushyigikira mu buryo bumwe cg ubundi. Abafana ducishe bugufi twumve umuyobozi Sadate kd tumwuzuze mu kazi kose ka ekipe Rayon. Abasaba Sadate gusaba imbabazi nibasobanure pamvu. Kd tureke kwivanga mubuyobozi Bwa Rayon tuyitere inkunga Ababishoboye.Murakoze

Nshimiyimana Gabriel yanditse ku itariki ya: 13-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka