Isesengura: Igihe kirageze ngo mu Rwanda amakipe agire abanyamigabane

Hashize iminsi humvikana ibibazo byo kudahemba mu makipe menshi. Urugero ruri hafi ni ikipe ya Mukura victory Sports aho imaze amezi atanu idahemba abakinnyi n’abatoza bayo.

Ikibazo cyo muri Mukura gituma abantu bibaza uburyo amakipe abayeho yaba ashingiye ku turere ndetse n’ashingiye ku bantu ku giti cyabo kuko hagaragara itandukaniro mu mibereho.

Icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda gifite amakipe 16, atatu muri yo ni ashingiye ku bantu ari yo: Gasogi United, Heroes na Rayon Sports, andi yose afite aho ahurira na Leta.

Amakipe abiri ashingiye ku turere amaze kwandikira abakozi bayo harimo n’abakinnyi abamenyesha ko ahagaritse amasezerano by’agatenganyo. Ayo ni Musanze FC na Espoir FC.

Muhire Hassan umusesenguzi w’umupira w’amaguru asanga igihe kigeze ngo amakipe ayoborwe n’abanyamigabane.

Umusesenguzi Muhire Hassan
Umusesenguzi Muhire Hassan

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yagize ati "Mu gihe tuzahora duteze amaboko kuri Leta bizagorana ko umupira wacu ubamo abanyamigabane kuko urebye uburyo amakipe yacu abayeho, usanga umuntu yirirwa aririmba ko afana ikipe runaka kandi nta n’ibihumbi bitanu atangamo. Ni ukubera ko yizeye ko Akarere runaka aba yizeye ko kazatangamo ingengo y’imari yose ari ho izava "

Kubera iyi mpamvu Muhire Hassan asanga amakipe agira abanyamuryango ba baringa. Ni byo yasobanuye ati "Buri muturage w’akarere wese cyangwa umufana ukomoka ahongaho aba yumva yagira ijambo kuri iyo kipe kandi nta giceri ayitangamo."

Kubera icyorezo cya Coronavirus, ikigo gitwara abagenzi cya Volcano Ltd giherutse gutanga toni 20 z’ibiribwa ku turere icumi mu rwego rwo gufasha abantu. Ubu bufasha Volcano Ltd yatanze abantu benshi barabushimye ariko abakunzi b’umupira bamwe bibaza ku byo uyu mufatanyabikorwa wa Mukura VS yakoze adahereye ku bakinnyi ba Mukura VS bamaze amezi atanu badahembwa.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko Volcano Ltd yamaze gutanga asanga Miliyoni ijana muri iyi kipe, bikaba bivuze ko ibyo Volcano Ltd yagomba gutanga biri mu masezerano byarubahirijwe.

Umwe mu bakurikiranira bya hafi ikipe ya Mukura avuga ko Olivier Nizeyimana akaba na Nyiri Volcano Ltd yasabye ko yakwegurirwa Mukura vs ariko bamwe mu banyamuryango bakabyanga kuko bavuga ko ikipe ari iyabo.

Nyamara bamwe mu banyamuryango b’amakipe bivugwa ko baba ari baringa nta kintu batanga mu kipe.

Kwegurira amakipe abanyamigabane cyaba igisubizo cy’amikoro make

Muhire Hassan asanga amakipe agize abanyamigabane byatanga igisubizo ku bukungu bw’amakipe. Yagize ati "Ntabwo umuntu yaba yashoye Miliyoni ijana ngo ananirwe kuzikurikirana, ikindi kandi gukora ubucuruzi mu mupira biroroha ufite abasanzwe babikora."

Yakomeje avuga ko niba ikipe ifite abanyamigabane 200 ni na bo bagomba kuba abanyamuryango batora ufitemo myinshi akaba Perezida, ukurikiyeho akaba Visi Perezida, inzego zikuzura.

Ikindi niba ikipe igomba gukoresha Miliyoni 600 ku mwaka, agomba kuva muri iyo migabane maze buri wese agaharanira ko yunguka ku yo yashoye.

Ese hari ahandi bikorwa kugira ngo u Rwanda rubigireho?

Muri Tanzania ikipe ya Simba Sports Club ikinamo Kagere Meddie ifite abanyamigabane bayobowe na Mohammed Dewji ufitemo 49% by’imigabane yose. Ibi bimuha kuba umuyobozi wayo kandi urwego iriho ruragaragara.

Inyungu ivahe ku banyamigabane?

Urugero rufatika ni uko iyo ikipe imaze kugira abanyamigabane hatangira uburyo bwo kubyaza umusaruro abafana, haba gushyiraho amakarita y’abafana bakajya bishyura ku mwaka, gushyiraho uburyo bwo kugura imyenda y’abafana ndetse no kugurisha abakinnyi.

Uruhare rwa Leta rwaba uruhe muri mikino?

Muhire Hassan avuga ko uruhare rwa Leta rwaba urwo kongera umubare w’amasitade, umutekano ndetse no gushaka imikino ya nyuma y’amarushanwa mpuzamahanga nka CAN, CHAN n’amarushanwa ahuza amakipe ari yo CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Izi ngingo zose zatuma umupira w’u Rwanda uba uw’ubucuruzi aho kuyoborwa n’abakorerabushake badafite icyo bunguka mu ikipe kandi na bo ntacyo binjizamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kabisa ibyo yavuze nibyo niko ahandi bimeze nka TP Mazembe afite imigabane ingana na 60/100 n’abandi bakagira 40/100 nibyo bituma ikomera nigihe yari mu buhungiro ikipe yakomeje gutera imbere kuko yamamaza na hano mu rwanda niko byakagombye kumera. Urugero: Etincelle ifashwe na Bralirwa cg Airtel, Skol igahabwa imigabane ya 70/100 muri Rayon Sport, RDB (tourism) ikagura imigabane muri Musanze ya 80/100 , Bugesera FC ikagurisha imigabane yayo muri société izacunga ikibuga cy’indege cyaho (quatar) 80/100, Marines FC ikagurisha imigabane ya 50/100 muri Société icukura Gaz Methane kuko iharindira umutekano,, Kiyovu sport ikagurisha imigabane muri KCB , Amagaju FC agashaka Ocir the ayifasha cg tourism sector 70/100 , Gicumbi FC ikagurisha imigabane muri Ocir the yi Kinihira, abantu kugiti cyabo nabo bakagura imigabane isigaye niho amakipe t’agira stabilité financière yanagira Ambition a long terme, none ubu amwe yirirwa muri za comité zidashobora kwishakamo na 40/100 ya budget ya ekipe akabesha ngo niyabafana nabo bakayoboka abandi bakayoboka ishyamba rya komite ibadimbiye ubundi bagashinjanya ko bayasahuraga muri za recrutement, kudahemba kandi amafaranga yarasohotse, kwiba za recettes zo kubibuga ubundi bagatanga akantu ku bafana babo bakabogeza ku maradiyo ngo bashaka gutwara championat kandi badahemba none bose Coronavirus irabagaragaje abakinnyi bagiye gutungwa nabafana bagowe

stefane yanditse ku itariki ya: 17-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka